Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Kwinjira mu gitaramo cya Shalom Choir yatumiyemo Mbonyi ni ubuntu
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Kwinjira mu gitaramo cya Shalom Choir yatumiyemo Mbonyi ni ubuntu

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson 14/09/2023 4:32
Shalom Choir yahaye ikaze abazitabira igitaramo kizahemburirwamo benshi

Ubuyobozi bwa Shalom Choir yo mu Itorero ADEPR bwatangaje ko kwinjira byagizwe ubuntu mu gitaramo kigamije kwigisha abantu ko nta muntu uruhura uretse Yesu Kristo.

Igitaramo Shalom Choir izakorera muri BK Arena izagihuriramo na Israel Mbonyi, Ntora Worship Team ku wa 17 Nzeri 2023.

Past Dan Daniels wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe uzaba ari Umuvugabutumwa w’umunsi muri icyo gitaramo gitegerezanyijwe amashyushyu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 14 Nzeri 2023 hatangajwe ko abantu bazatangira kwinjira muri BK Arena kuva saa tatu za mugitondo kandi ku buntu.

Jean Luc Rukundo, Visi Perezida wa Shalom Choir yavuze ko bashyize imbere kuzana abantu kuri Kristo kuruta guca amafaranga.

Ati ” Icyo dushaka ni uburyo twavura abantu agahinda gakabije na gatanya twifashishije ijambo ry’Imana, inyungu yacu ni uko abantu bakira Kristo akaruhura abantu imitima.”

Rukundo yashimiye umuhanzi Israel Mbonyi utarabishyuje kugira ngo aze kwifatanya na bo muri iki gitaramo nyuma yo kumwereka intego zacyo nziza.

Past Rurangwa Valentin, Umushumba wa ADEPR Ururembo rwa Kigali yashimangiye ko mu ntego za ADEPR harimo guhindura umuntu mu buryo bwuzuye.

Yavuze ko Itorero rigomba guhindura umuntu mu buryo bw’umwuka ndetse no mu buryo bw’umubiri.

- Advertisement -

Past Rurangwa yavuze ko iki gitaramo kizabafasha kwegera abantu benshi biganjemo abatabona umwanya uhagije wo kujya gusenga.

Uretse abo mu yandi madini n’amatorero n’abo muri ADEPR bazafashwa n’ijambo ry’Imana ndetse n’indirimbo.

Yagize ati “Dukwiriye kugira ADEPR Imana ireba ikavuga iti iyi niyo ADEPR twifuza, n’abanyetorero ndetse n’igihugu.”

Mbere y’igitaramo cyiswe “Shalom Gospel Festival” ku wa 13 Nzeri 2023 habanje igikorwa cyo kuganiriza urubyiruko ku ndangagaciro urubyiruko Imana, igihugu n’Itorero ADEPR byifuza.

Iri huriro ry’urubyiruko ryitabiriwe n’abagera kuri 362 barimo abo mu mashuri yisumbuye na kaminuza baturutse muri paruwasi 12 zigize ururembo rwa Kigali.

Kuri uyu wa 14 Nzeri 2023 abayobozi ba ADEPR na Shalom Choir basuye abadamu batishoboye babyariye mu ngo bo mu Murenge wa Kinyinya.

Abo 47 basoje kwiga umwuga w’ubudozi bahawe imashini zo kubafasha gushyira mu bikorwa amasomo bahawe, basabwa gukunda gusenga no gukora cyane.

Shalom choir yashinzwe mu 1986, yatangiye umurimo w’Imana ari korali y’abana bato igitangira yitwaga korali Umunezero, icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana.

Mu 1990 ni bwo iyi korali yahawe izina Shalom choir yamuritse album yayo ya mbere mu 2016, kuri ubu ni imwe muzikomeye mu itorero rya ADEPR.

Shalom Choir yahaye ikaze abazitabira igitaramo kizahemburirwamo benshi
Past Rurangwa Valentin, Umushumba wa ADEPR Ururembo rwa Kigali
Umunezero ni wose kubabyeyi bahawe imashinizo kudoda

Abahawe imashini ni abo mu madini n’amatorero atandukanye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Umu-Hadji yishinganishije kuri Perezida Paul Kagame

Satani arahunga! Mbonyi na Shalom Choir bagiye gutigisa BK Arena

Inama za Irené Merci ku rubyiruko rw’Igihugu

JHF Rwanda igiye kumurika imideli mishya muri Kivu Fashion Week

Abafite ubumuga bwo kutabona bagiye kujya bisomera Bibiliya

NDEKEZI Johnson 14/09/2023 5:40 14/09/2023 4:32
Inkuru ibanza Habitegeko yatanze ibitabo by’Intara y’Iburengerazuba
Inkuru ikurikira Rachid yasabye gufatwa nka Bamporiki cyangwa Dr Isaac Munyakazi
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?