Lomami Marcel yahawe akazi muri Espoir FC

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mbere y’uko umwaka w’imikino wo mu Cyiciro cya Kabiri utangira, ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir FC bwamaze gusinyisha umutoza mukuru, Lomami Marcel uzwiho kuzamura amakipe mu buryo butandukanye.

Mu kuboza 2022, ni bwo ubuyobozi bwa Espoir FC bwemeje ko bwamaze gutandukana na Bisengimana Justin wahoze ayitoza maze asimburwa na Niyonkuru Gustave utarahiriwe muri iyi kipe kuko byarangiye imanutse mu cyiciro cya Kabiri.

Nyuma yo kutagera ku ntego ze zo kugumisha ikipe mu cyiciro cya Mbere, Niyonkuru Gustave ntiyigeze yongererwa amasezerano muri iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Rusizi.

Ibi byatumye, umutoza Lomami Marcel ari we uhabwa amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa ariko asabwa kuyizamura nk’uko asanzwe abizwiho.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko uyu mutoza yahawe miliyoni 5 Frw yo kwitegura kujya gutangira akazi i Rusizi, ahabwa umushahara mwiza ndetse yemererwa kujya ahabwa ibimufasha kujya ajya i Kigali gusura umuryango we Kabiri mu kwezi.

Lomami yari yabanje kuganira n’abayobozi ba Gicumbi FC bamwifuzaga, ariko nyuma yo gukomeza kumurerega ahitamo kwigira gukorera akazi i Rusizi.

Yazamuye amakipe nka Gorilla FC na Gasogi United. Yatoje muri Rayon Sports nk’umutoza wungirije. Ubu yari gufasha abakiri bato ba Gasogi United.

Bivugwa abatoza barimo Niyibizi Sulaiman na Rubangura Omar, bari basabye akazi muri Espoir FC ariko ubuyobozi buhitamo uzwiho kuzamura amakipe.

Mu 2019, Lomami Marcel yazamuye Gasogi United mu cyiciro cya Mbere

 

- Advertisement -
Espoir FC izakoresha angana na miliyoni 250 Frw

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW