Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Maso yifashishije Marine asaba Étoile de l’Est kutamwirukana
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Maso yifashishije Marine asaba Étoile de l’Est kutamwirukana

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi 18/09/2023 1:44

Umutoza mukuru w’ikipe ya Étoile de l’Est FC, Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso, yagaragaje uburyo Marine FC yihanganira abatoza, ashaka kugaragaza ko n’abayobozi be bakwiye kwihangana ntibamwirukane.

Ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri, ni bwo habaye indi mikino y’umunsi wa Kane ya shampiyona y’icyiciro cya Mbere y’umupira w’amaguru.

Ikipe ya Étoile de l’Est FC yo mu Burasirazuba, yabonye amanota ya yo ya mbere nyuma yo gutsindira Mukura VS kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, ibitego 3-0.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza mukuru w’iyi kipe, Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso, yabwiye abanyamakuru ko akunda Marine FC kuko abona bazi kandi basobanukiwe umupira.

Ibi yabivuze agaragaza ko iyi kipe yihanganira abatoza kandi nyamara kuva yazamuka itarasubira mu cyiciro cya Kabiri.

Maso yakomeje agaragaza ko abayobozi baba bakwiye kwihanganira abatoza, ntibabashyire ku gitutu kugira ngo habeho gufatanya gushaka umusaruro mwiza.

Ibi yabivuze, nyuma y’uko mu minsi ishize hari amakuru yavuzwe ko yaba yarahawe imikino itatu, yayitsindwa akaba yahabwa ibaruwa imuhagarika cyangwa akaba yanirukanwa burundu.

Étoile de l’Est FC ifite amanota atatu gusa mu mikino ine imaze gukina. Bisobanuye ko yatsinzwe itatu yo itsindamo umwe yatsinze Mukura VS.

Umutoza Nshimiyimana Maurice Maso, yifashishije Marine FC asaba abayobozi ba Étoile de l’Est FC kumwihanganira

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -

You Might Also Like

Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball

Nyanza FC yahaye akazi Munyeshema Gaspard

Umuri Foundation yasezeye ku bana basoje ibiruhuko

Amavubi y’Abagore yanyagiwe na Ghana

Kalimba Alice yagizwe kapiteni wa Rayon y’Abagore

HABIMANA Sadi 18/09/2023 1:44 18/09/2023 1:44
Inkuru ibanza WASAC igiye kwikubita agashyi ku ibura ry’amazi
Inkuru ikurikira APR FC – BATATU BARIMO MUPENZI Eto’o BASABIWE GUFUNGWA IMYAKA 3 – AMAROZI
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?