Maso yifashishije Marine asaba Étoile de l’Est kutamwirukana

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umutoza mukuru w’ikipe ya Étoile de l’Est FC, Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso, yagaragaje uburyo Marine FC yihanganira abatoza, ashaka kugaragaza ko n’abayobozi be bakwiye kwihangana ntibamwirukane.

Ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri, ni bwo habaye indi mikino y’umunsi wa Kane ya shampiyona y’icyiciro cya Mbere y’umupira w’amaguru.

Ikipe ya Étoile de l’Est FC yo mu Burasirazuba, yabonye amanota ya yo ya mbere nyuma yo gutsindira Mukura VS kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, ibitego 3-0.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza mukuru w’iyi kipe, Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso, yabwiye abanyamakuru ko akunda Marine FC kuko abona bazi kandi basobanukiwe umupira.

Ibi yabivuze agaragaza ko iyi kipe yihanganira abatoza kandi nyamara kuva yazamuka itarasubira mu cyiciro cya Kabiri.

Maso yakomeje agaragaza ko abayobozi baba bakwiye kwihanganira abatoza, ntibabashyire ku gitutu kugira ngo habeho gufatanya gushaka umusaruro mwiza.

Ibi yabivuze, nyuma y’uko mu minsi ishize hari amakuru yavuzwe ko yaba yarahawe imikino itatu, yayitsindwa akaba yahabwa ibaruwa imuhagarika cyangwa akaba yanirukanwa burundu.

Étoile de l’Est FC ifite amanota atatu gusa mu mikino ine imaze gukina. Bisobanuye ko yatsinzwe itatu yo itsindamo umwe yatsinze Mukura VS.

Umutoza Nshimiyimana Maurice Maso, yifashishije Marine FC asaba abayobozi ba Étoile de l’Est FC kumwihanganira

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -