Minisitiri w’Ingabo yakiriye Ambasaderi wa Israël mu Rwanda-AMAFOTO

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023, Minisitiri w’Ingabo,Juvenal Marizamunda, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga , bakiriye Ambasadri wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss,baganira uko barushaho kunoza ubufatanye mu by’umutekano.

Ibihugu by’u Rwanda na Israel bisanzwe bifitanye umubano mwiza. Muri Mata 2019 nibwo iki gihugu cyafunguye Ambasade yacyo mu Rwanda hagamijwe kurushaho kunoza ubufatanye mu ngeri zitandukanye.

Umubano w’ u Rwanda na Israel ushingiye ahanini ku buhinzi, guteza imbere ikoranabuhanga n’umutekano.

U Rwanda na Israël byatangiye imibanire mu 1962 ubwo rwabonaga ubwigenge. Mu 2014 rwabaye igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyasinyanye amasezerano y’umubano na Israël ndetse mu 2015 rufungura Ambasade ifite icyicaro i Tel Aviv.

Muri Mutarama 2019 ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano yemerera sosiyete z’ubwikorezi ku mpande zombi gukoresha ibibuga by’indege no kugenderana mu ngendo zidahagaze.

Muri uwo mwaka kandi nibwo RwandAir yatangiye ingendo zigana i Tel Aviv muri Israel mu gihe mu 2016, Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Benjamin Netanyahu, yasuye u Rwanda.

URwanda na Israel baganiriye uko barushaho kunoza ubufatanye mu by’umutekano

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -