Muhima: Karame Rwanda Ltd yatanze Ubwisungane mu Kwivuza

Ikigo cy’Ubwubatsi cya Karame Rwanda Ltd kiyoborwa na Munyakazi Sadate, cyatanze Ubwisungane mu Kwivuza, Mutuelle de Santé mu Karere ka Nyarugenge. 

Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane tariki 14 Nzeri 2023. Abagurage 500 bo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.

Munyakazi Sadate uyobora ikigo cy’Ubwubatsi cya Karame Rwanda Ltd, abicishije kuri Twitter yemeje ko iki kigo cyatanze ubu Bwishingizi mu Kwivuza mu Murenge wa Muhima.

Ati “Ku munsi w’ejo, Karame Rwanda Ltd yashyikirije Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali, inkunga yo gufasha kwishyurira Ubwisungane mu Kwivuza abaturage 500.”

Munyakazi wanayoboye Rayon Sports, yakomeje avuga ko gutanga bitagabanya ibyo utunze ahubwo bibyongera nk’uko igitabo cya Cor’an kibivuga.

Yasoje asaba Abikorera gukomeza kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rubereye Abanyarwanda.

Karame Rwanda Ltd yahaye abaturage bo mu Murenge wa Muhima Ubwisungane mu Kwivuza

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW