Musanze: Baratabaza kubera ‘umutezi’ w’amaso ubugarije

Mu Mudugudu wa Terimbere, Akagari ka Mugari, Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze hateye indwara y’amaso idasanzwe, yibasiye abasigajwe inyuma n’amateka.

Iyi ndwara yandura iri gutuma mu maso bazana amashyira, bityo ntibabashe kureba.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Hanyurwabake Théoneste, atubwira ko ari mu nama.

Gusa yabwiye bagenzi bacu bo muri Kigali Today ko iyo ndwara imaze gufata abantu 45 muri uwo Mudugudu.

Yavuze ko abaganga bo mu bitaro bya Ruhengeri, abaforomo ku kigo nderabuzima cya Shingiro ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima, bakomeje kuvurira abo barwayi mu ngo mu kwirinda ko banduza abantu benshi.

Yagize ati “Ejo twabasanze iwabo turi kumwe n’abaganga bo mu bitaro bya Ruhengeri, abaforomo ku kigo nderabuzima cya shingiro n’abajyanama b’ubuzima, abarwayi bahabwa imiti, ndizera ko baza kugenda bamera neza”.

Amakuru atangwa na Gitifu Hanyurwabake avuga ko iyi ndwara yaba iterwa n’umwanda.

Yagize ati “Icyo nasaba abaturage, ni ukumenya ko iriya ndwara yandura, iyo abantu batagize isuku aho bari cyangwa se ku mubiri, uko abantu bagenda bakorakoranaho cyane cyane mu gice cyo ku mutwe, ni indwara y’amaso birumvikana kandi n’isazi zishobora gutuma umuntu ayandura”.

Abahanga mu by’indwara z’amaso batangaje ko  bakeka ko ari indwara yo mu bwoko bita Umutezi (Gonococcal conjoctivatis), aho iri gufata amaso akazana ibijya gusa n’amashyira, uwo yafashe ntabashe kuyabumbura.

- Advertisement -

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW