Umwana uri mu kigero cy’imyaka 17, yitabye Imana nyuma yo kujya mu bwato bwari ku nkombe z’ikiyaga cya Ruhondo ari kumwe na bagenzi be bakaza kurohama.
Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki 10 Nzeri 2023 ku kiyaga cya Ruhondo mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca, Nsengimana Aimable, yavuze ko abo bana barohamye ubwo bari bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ku nkombe za kiriya kiyaga.
Ngo bahasanze ubwato babujyamo, batangira kugashya bageze hagati ubwo bwari bumaze kwinjiramo amazi burarohama.
Yagize ati “Babiri barohowe ari bazima umwe bamuvanamo yamaze kwitaba Imana”.
Gitifu Nsengimana yasabye abaturage kwirinda kwinjira mu kiyaga uko biboneye kuko bashobora no kuhaburira ubuzima.
Ati ” Abantu bumve ko kuba dufite kiriya kiyaga ari byiza, ariko gishobora kuduteza ibibazo mu gihe turangaye, yaba abakuru n’abato ni ngombwa ko twirinda kuvogera ibiyaga.”
Muri kiriya kiyaga cya Ruhondo ku wa 9 Nzeri 2023 harohamyemo umugabo witwa Nibishaka Etienne umurambo we ukaba ugishakishwa kugeza magingo aya.
- Advertisement -
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW