Baravuga ngo agahinda ntikica kagira mubi, ariko guhemukirwa n’uwo wihebeye ukamuha byose ntacyo umukinze, bishobora gushegesha umuntu hakaba n’ubwo yakwiyambura ubuzima mu kanya nk’ako guhumbya.
Mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Nyange hari inkuru y’umukobwa watengushywe n’umusore w’umwarimu yimariyemo kugeza n’aho amurihira Kaminuza, maze nyamusore akamwitura kumubwira ko batari ku rwego rumwe.
Ni uwitwa Mizero Rosine w’imyaka 28 utuye mu Kagari ka Mbuganyana uri kuririra umuhisi n’umugenzi nyuma yo gushora ku musore ifaranga yabiriye ibyuya maze akamutera uw’inyuma.
Mizero uri gusiragira mu nzego zitandukanye avuga ko yakundanye n’umusore witwa Uwizeyimana Jean Claude ngo waje kumuha isomo ko “kwizera umwana w’umuntu ari isomo ry’akasamutwe.”
Mizero na Uwizeyimana bakundanye bakiri ku ntebe y’amashuri abanza baza gutanywa n’amashuri yisumbuye aho umwe yagiye kwiga kure ya mugenzi we.
Aba bombi bongeye guhura umusore ari umwarimu mu mashuri abanza mu gihe umukobwa yari yaragannye iy’ubucuruzi.
Urukundo rwaje kugurumana maze batangira gupanga imishinga yabafasha kuzubaka urugo batekanye ku bijyanye n’ubutunzi.
Umusore yaje kwifuza kujya kwiga Kaminuza ariko agorwa no kuba nta faranga rihagije yari yibitseho maze Mizero amwemerera kumwishyurira Kaminuza.
Bahanye isezerano ry’uko nasoza Kaminuza bazajya mu Murenge bagasezerana ndetse ubukwe bwabo bugahabwa umugisha n’Imana ndetse n’ababyeyi.
- Advertisement -
Uwizeyimana Jean Claude yikojejej muri Kaminuza ya PIASS y’i Rubengera si ukwiga yivayo kuko Mizero yishyuraga amafaranga y’ishuri neza kandi ku gihe.
Mu ijwi ryuje ikiniga, Mizero avuga ko yahaye Uwizeyimana ibirenze umutima kuko yamukundaga by’ukuri undi akaza kumwereka igihandure.
Ubwo umusore yasozaga amasomo ya Kaminuza ntiyigeze atumira Mizero mu birori byo gufata impamyabumenyi ndetse ngo yaje kumubwira ko “atakimukunda”.
Mizero uvuga ko yishyuriye Uwizeyimana amafaranga arenga miliyoni 3,5 Frw ngo acyumva ibyo yakubiswe n’inkuba, yibaza niba abibwiwe n’umukunzi yahaye utwe twose.
Ati ” Ambwira ko atakinkunda, icyo yanshakagaho kwari ukwiga none arabirangije, arimo ahembwa neza.”
Igishengura umutima wa Mizero usanzwe ukora ubucuruzi bw’akabari na Resitora ni uburyo Uwizeyimana ngo yihungije inshingano zo kwita ku bana babiri babyaranye.
Uwizeyimana Jean Claude ibyo Mizero avuga abitera utwatsi akavuga ko yabihariye Urwego rw’Abunzi, akaba ategereje imyanzuro.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyange bwabwiye bagenzi bacu ba Radio/Tv1 ko aba bombi nta masezerano yanditse bagiranye, babagiriye inama yo kwiyambaza Inkiko.
Kugeza ubu Mizero Rosine aratakira umuhisi n’umugenzi kugira ngo arenganurwe ku byo yita ubuhemu buhambaye yakorewe na Uwizeyimana Jean Claude yishyuriye Kaminuza yarangiza akamutera ishoti.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW