Mu rugo rw’umuturage wo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge habonetse umubiri w’uwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Uyu mubiri wasanzwe mu rugo rw’umuturage witwa Karangwa utuye mu Mudugudu wa Mucyuranyana, Akagali ka Munanira I, Umurenge wa Nyakabanda.
Ni mu gikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye ku Cyumweru tariki 03 Nzeri 2023.
Nyuma y’inama yahuje inzego, hemejwe ko no kuri uyu wa mbere, abaturage bo muri aka Kagali, bazindukira muri uru rugo ngo barebe ko bahabona indi mibiri.
Amakuru avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri uru rugo hiciwe Abatutsi barenga batatu.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW