Nyanza: Bigishijwe gukumira inda zitifuzwa

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza bishimiye uko bigishijwe kwirinda inda zitifuzwa binyuze mu mu masomo y’ubuzima bw’imyororokere.

Akarere ka Nyanza gafatanyije n’umuryango utegamiye kuri leta AEE Rwanda  mu gusoza ubukangurambaga bwamaze iminsi 14 aho urubyiruko rwafashijwe kumenya uburenganzira bwabo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Basabwe gushishikariza ababyeyi kugirana ibiganiro n’abana kugirango amakuru yose abana bakeneye bayahabwe n’ababyeyi babo batagiye kuyasaba ahatari ngombwa cyangwa  bagahabwa amakuru atari yo.

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Nyagisozi ari naho ubukangurambaga bwatangirijwe bukanasorezwa bavuga ko mbere yuko bigishwa batari bazi ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

Umwe yagize ati”Nagize amahirwe yo kwigishwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere none ubu byatumye ngomba kwirinda abanshuka ngo dukore imibonano mpuzamabitsina byanatuma nwara inda itifuzwa”.

Mugenzi we nawe yagize ati”Ubu namenye ko kwishora mu mibonano  mpuzamabitsina atari byiza kandi nigishwa akamaro ko kuganira n’ababyeyi banjye ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere byanatuma nirinda inda itifuzwa”.

Umuhuzabikorwa wa AEE Rwanda mu karere ka Nyanza, Aloys Igiraneza avuga ko ibikorwa bakora byose bagomba gukorana n’ubuyobozi bw’akarere bivuze ko ibyo bakora bihera mu midugudu

Yagize ati“Dufite amatsinda y’urubyiruko agamije ko ibibazo birimo ihoheterwa, inda zitifuzwa mu bangavu, ibiyobyabwenge n’ibindi bibazo biri mu rubyiruko bishakirwa umuti hareberwa hamwe uko byakemuka”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kayitesi Nadine avuga ko urubyiruko rukwiye kuzirikana ko arizo mbaraga z’igihugu kandi bakenewe bafite ubuzima buzira umuze

- Advertisement -

Yagize ati”Urubyiruko rwirinde ikibi cyose kandi baharanire kwiga ndetse no gutsinda kugirango bazakomeze kuba abanyarwanda bazima bashobora guteza imbere igihugu”.

Amatsinda y’urubyiruko yigishijwe ni 46 aho buri tsinda ryari rigizwe n’abantu 25.

Muri uku gusoza ubukangurambaga urubyiruko rwakinnye umupira w’amaguru amakipe yitwaye neza ahabwa ibihembo bitandukanye birimo imipira yo gukina ndetse banahabwa insakazamashusho.

Habaye amarushanwa kandi mu mbyino, mu mivugo n’ibindi.

Ubu bukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti“Rubyiruko, ubuzima buri mu biganza byanyu dusangire amakuru ku buzima bw’imyororokere hirindwa kandi dukumira ihohoterwa, inda zitifuzwa no kwishora mu biyobyabwenge”.

Urubyiruko rwitabiriye gusoza ubukangurambaga bwamaze iminsi 14
Amakipe yahembwe ibikoresho bitandukanye
Abarushanyijwe mu mbyino nabo bashyikirijwe ibihembo

 

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza