Nyanza FC yahaye akazi Munyeshema Gaspard

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Nyanza FC, bwatandukanye n’uwari umutoza wa yo, Muhoza Jean Paul wahise asimburwa na Munyeshema Gaspard.

Mbere y’uko hatangira umwaka w’imikino wo mu Cyiciro cya Kabiri, amakipe akomeje kwiyubaka bitewe n’intego za buri kipe.

Nyanza FC nk’imwe mu zifite intego zagutse zo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, yamaze guha akazi umutoza mushya, Munyeshema Gaspard. Uyu mutoza yahawe amasezerano y’imyaka ibiri nk’uko Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Ntirenganya Fréderic yabyemereye UMUSEKE.

Ati “Twamuhaye amasezerano y’imyaka ibiri. Tumusaba ko ikipe yayigeza mu Cyiciro cya Mbere kuko uwari uhari byamunaniye. Mu gihe atayizamura twasesa amasezerano. Yatangiye akazi.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu gihe uyu mutoza atabasha kuzamura ikipe, bazicarana bakaba basesa amasezerano cyangwa hakarebwa ikindi cyakorwa kuko intego ni ukugaruka mu Cyiciro cya Mbere ikipe yahozemo.

Munyeshema yemerewe kuzizanira abatoza bazamwungiriza ndetse n’uw’abanyezamu. Ikipe izakoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni ziri hejuru ya 70 Frw.

Uyu mutoza yatoje amakipe arimo Interforce FC, ndetse anazamura Rutsiro FC.

Munyeshema Gaspard yagizwe umutoza wa Nyanza FC mu myaka ibiri iri imbere

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW