Nyanza: Yataye uruhinja ku musarane w’ishuri

Umugore wo mu Karere ka Nyanza akurikiranyweho guta uruhinja ruri hafi kuzuza amezi nk’abiri ku musarane w’ishuri ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 22 Nzeri 2023 mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana.
Uru ruhinja rwabonywe n’umubyeyi wari ugiye gutangira isabato mu Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi.
Uyu mubyeyi yumvise uruhinja rurira akurikiranye ijwi asanga ruri mu myenda ku musarane w’Ishuri rya Kavumu Adventist.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yabwiye UMUSEKE ko nyina w’urwo ruhinja yatawe muri yombi.
UMUSEKE wamenye amakuru ko uwo mugore watawe muri yombi ukurikiranyweho guta urwo ruhinja ari uw’ i Mugandamure mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Amakuru avuga ko yavuye iwabo amuhetse gusa ntiyamugarura, nyina amubajije aho uruhinja ruri, amusubiza ko yarusigiye Se.
Ubuyobozi buvuga ko uri kurera uwo mwana ari uwamubonye bwa mbere akaba yamufashe mukumuha ubutabazi bw’ibanze ariko hataramenyekana niba azakomeza kumwitaho.
Abaturage bavuga ko ruriya ruhinja nta kibazo rufite kuko umubyeyi warutoraguye yarujyanye kwa muganga basanga nta burwayi rufite.
Akarere ka Nyanza mu ibara ry’umutuku
Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW