Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Nyarugenge: Imvura yasenye inzu n’ibyumba by’amashuri
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Nyarugenge: Imvura yasenye inzu n’ibyumba by’amashuri

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson 15/09/2023 8:23
Imvura ninshi ivanze n'umuyaga yasenye amashuri

Mu Karere ka Nyarugenge, imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yasenye ibyumba by’amashuri bya Gs. Mwendo inasenya inzu z’imiryango 12 yari ituye mu Mudugudu batujwemo na Leta.

Ni mu tugari twa Mwendo na Rwesero mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugende aho ku wa 13 Nzeri 2023 imvura yasize iheruheru mu Mudugudu wa IDP Makaga Rwesero inasenya ibyumba by’amashuri.

Ibi biza ntawe byahitanye cyangwa ngo abikomerekeremo, uretse inzu zangiritse ndetse n’ibikoresho byarimo.

Ibirimo ibiryamirwa n’ibindi byose bifashishaga mu buzima bwa buri munsi byo byangijwe n’ibiza byaturutse ku mvura n’umuyaga mwinshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe,atangaza ko abaturage bahuye n’ibiza, ubu bacumbitse mu baturanyi babo mu gihe hagishakishwa uburyo bwo kubasanira.

Yagize ati “Mu Murenge wa Kigali haguye imvura nyinshi ivanzemo inkuba n’umuyaga mwinshi, twabaruye ibyumba by’amashuri 6 n’igikoni byasambutse ibisenge biraguruka, inzu z’imiryango 12 n’ibisenge by’inzu 12 z’abaturage.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, cyagaragaje ko imvura iteganyijwe kugwa muri iki gihe cy’Umuhindo, izaba nyinshi kandi irimo umuyaga mwinshi, abaturage bakaba bakomeza kugirwa inama yo kuzirika ibisenge by’inzu zabo.

Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yasenye n’amashuri
Inzu z’abaturage zasenyutse

 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri

NDEKEZI Johnson 15/09/2023 8:23 15/09/2023 8:23
Inkuru ibanza Abaturarwanda bagiye gufashwa kwihaza mu biribwa
Inkuru ikurikira Minisiteri ya GASORE irimo imitego myinshi – Ibifaranga hari abo byacumuje, bitwa IBIFOBAGANE
Igitekerezo 1
  • Emmanuel says:
    15/09/2023 2:25 at 2:25 pm

    Oyaa imvura izajya ibambika ubusa ikibazo nuko umuturage ariwe ubihomberamo kuko
    ABAYOBOZI banga kugenzura hakiri kare abubatsi bakubaka uko bashaka amafranga yareta aahatikirira
    None ubu nibwo bagiye gusana kd iyo bikurikiranywa kare ntacyo byarikub

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?