Pariki ya Nyungwe yanditswe mu murage w’Isi

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yanditswe mu murage w’Isi wa UNESCO, ibi bikaba byemejwe ku wa 19 Nzeri 2023 i Riad muri Arabiya Saudite ahateraniye komite ishinzwe kwemeza ubwo busabe.

Minisitiri  w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascene Bizimana yavuze ko ibi biha igihugu ishema, bikaba kandi bituma icyo gikorwa cyanditswe kimenyekana ku rwego mpuzamahanga ibi bikazongera ba mukerarugendo ndetse byongere n’uburyo bwo kuririnda.

Bimwe mu bishingirwaho kugira ngo iyi pariki ibe yanditswe mu murage w’Isi wa UNESCO, harimo ko igihugu gitegura dosiye igaragaza ko icyo kintu gisabirwa kwandikwa ku murage w’isi gifite agaciro kari ku rwego mpuzamahanga kadasanzwe.

Ati “Haza impuguke bakaza aho site iri mu Rwanda bakahasura bakareba niba ibigenwa n’amasezerano mpuzamahanga igisabirwa kwinjizwa muri uwo murage kibyujuje.”

Ku birebana n’ishyamba rya Nyungwe, Minisitiri Bizimana avuga ko bagaragaje ko ibisabwa ribyujuje ariko banagaragaza zimwe mu mpungenge zirimo ko mu ishyamba rya Nyungwe harimo umuhanda unyurwamo n’imodoka nyinshi zirimo n’amakamyo, bityo izo modoka zikaba zakora impanuka zikica inyamanswa kandi ziba zigomba kurindwa.

Muri Pariki ya Nyungwe uhasanga amoko 1250 y’ibimera harimo amoko 50 y’ibishihe, amoko 133 ya ‘Orchidées’ indabo z’agahebuzo harimo amoko 24 ya gakondo, iri ku buso bwa hegitari 101.900.

Muri Mutarama 2019 kandi u Rwanda rwari rwasabye ko inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zashyirwa ku rutonde rw’umurage w’isi.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -