PDI yemeje ko itazatererana Kagame mu matora ataha

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, ryatangaje ko rishimira Perezida Kagame Paul kuba yaremeye kuzongera kuba umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha ya 2024, rinamwizeza kuzamujya inyuma nk’uko ryabyiyemeje kuva muri 2003.

Sheikh Mussa Fazil Harerimana, mu itangazo yashyizeho umukono ku wa 23 Nzeri 2023, rivuga ko bashimiye Perezida Kagame kuba azongera kuba umukandida mu matora ataha.

Rivuga ko yasubije ubusabe bw’Abanyarwanda akemera gukomeza kubajya imbere mu gusigasira ibyagezweho mu iterambere ry’Igihugu.

Iri shyaka rivuga ko kuva mu 2003 ryiyemeje kuba inyuma ya Perezida Kagame, mu gihe cyose yatanga kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Bati “Igihe cyose Nyakubahwa Paul Kagame azatanga kandidatire ku myanya wa Perezida wa Repubulika, PDI izamushyigikira kugira ngo akomeze kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, kurinda ubusugire bw’Igihugu no guhesha agaciro Igihugu binyuze mu iterambere na demokarasi yumvikanyweho kandi itagira uwo iheza”.

Iri tangazo risohotse mu gihe hagati muri iki cyumweru, Perezida Paul Kagame yemeje ko aziyamamariza manda ya kane nk’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe mu 2024.

PDI yemeje ko itazatenguha Perezida Kagame mu matora ataha

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -