Perezida Kagame yahuye n’abasirikare baheruka kujya mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda,yahuye n’abasirikare baheruka kujya mu kirihuko cy’izabukuru, abashimira akazi bakoze mu gihe bari mu mirimo.

Kuwa 30 Kanama nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yemereye abasirikare b’u Rwanda barimo Abajenerali 12 kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu  baheruka kujya mu kiruhuko cy’izabukuru harimo Gen James KABAREBE, ufite ibigwi bidasanzwe kuko yabaye Umugaba Mukuru w’ingabo muri Congo, no mu Rwanda na  Gen Fred IBINGIRA wabaye Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, akanakora indi mirimo inyuranye mu gisirikare cy’u Rwanda, na we yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ibiro by’umukuru w’Igihugu,Village Urugwiro, bivuga ko “Abasirikare nabo bamushimiye ku buyobozi bwiza kandi biyemeza gukomeza gutanga umusanzu wabo muo  guteza imbere igihugu, bifashishije ubunararibonye no gutoza urubyiruko.”

Abagiye  mu kiruhuko cy’izabukuru barimo kandi Abofisiye bakuru 83, Abofisiye bato batandatu, n’abasirikare bato 86.

Ni mu gihe abandi 678 amasezerano yabo yarangiye, naho abandi 160 basezerewe kubera impamvu z’uburwayi.

ISESENGURA

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW