Perezida Kagame yashimangiye ko aziyamamaza mu 2024

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimangiye ko yishimiye icyizere Abanyarwanda bakomeje kumugirira, ashimangira ko ari Umukandida mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba mu 2024.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na Jeune Afrique yemeje ko azahagararira umuryango wa FPR-Inkotanyi mu matora ya 2024.

Ni nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora uyu muryango n’amajwi 99,8%.

Perezida Kagame yagize ati “Mumaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose. Ni nako bimeze. Ndishimye ku bw’icyizere abanyarwanda bamfitiye.”

Umukuru w’Igihugu yongeye ko azakomeza gukorera abanyarwanda uko ashoboye ahita anemeza ko ari Umukandida mu matora ya 2024.

Yagize ati “Yego, rero ndi Umukandida.”

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW