Rayon Sports yigaranzuye Kiyovu Sports mu bitabara

Ikipe ya Rayon Sports, yegukanye igikombe cya RNIT Saving Cup itsinze mukeba, Kiyovu Sports ibitego 3-0.

Ni irushanwa ryateguwe n’ikigo gitegura ibikorwa bya Siporo, B&B Sports Agency, ryahuje amakipe ane ariko AS Kigali, Étoile de l’Est, Kiyovu Sports na Rayon Sports. Imikino ya 1/2 yari yabereye mu Karere ka Ngoma, Urucaca ruseserera Étoile de, mu gihe Rayon yari yasezereye AS Kigali.

Amakipe abiri y’abakeba, Kiyovu Sports na Rayon Sports ni yo yahuriye ku mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatanu tariki 8 Nzeri 2023.

Iyi kipe y’i Nyanza ikunzwe na benshi mu Rwanda, ntiyari ifite abakinnyi bahamagawe mu Amavubi barimo Hategekimana Adolphe, Rwatubyaye Abdoul, Serumogo Ally na Ganijuru Elie. Aba bariyongeraho, Nsengiyumva Emmanuel na Aruna Moussa Madjaliwa bahamagawe mu kipe y’Igihugu y’u Burundi.

Urucaca rwo ntirwari rufite Muhozi Fred, Niyonzima Olivier Seifu na Richard Kilongozi na bo bahamagawe mu kipe z’igihugu za bo.

Byari biteganyijwe ko umukino utangira Saa kumi n’ebyiri z’ijoro ariko watinzeho iminota irindwi.

Iyi kipe yo ku Mumena, ni yo yatangiye ibona uburyo bukomeye bwo gutsinda igitego, kuko ku munota wa Gatanu Nizeyimana Djuma yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko ubura uwusunikira mu izamu.

Rayon yanyuzagamo igahererekanya neza ndetse ikinira mu gice cya Kiyovu Sports binayiviramo kubona igitego ku munota wa 17 kuri penaliti yatsinzwe neza neza na Hértier Nzinga Luvumbu ku mupira wari ukozwe na ba myugariro ba Kiyovu.

Bakiri mu gice cya Mbere, umutoza wa Rayon, Yamen Zelfani yakoze impinduka akuramo Youssef Rharb wari ugize ikibazo cy’umugongo maze asimburwa na Ndekwe Félix.

- Advertisement -

Iminota 45 yarangiye ikipe y’i Nyanza ari iyoboye n’igitego 1-0, byayihaga amahirwe yo kwegukana igikombe.

Bagarutse mu gice cya Kabiri, ibintu byaje kuba bibi cyane ku kipe yo ku Mumena nyuma y’uko Iracyadukunda Eric yakoreye Joackiam Ojera ikosa maze Rulisa Patience amwereka ikarita ya Kabiri y’umuhondo bimuviramo itukura ahita asohorwa mu kibuga, ikipe ye isigara ituzuye.

Umutoza mukuru w’Urucaca, Petros Koukouras yahise akora impinduka akuramo Brian wasimbuwe na Mugunga Yves wasabwaga gufasha ikipe ye kubona igitego cyo kwishyura ariko byabaye iyanga.

Ibintu byongeye kuba bibi kuri Kiyovu ku munota wa 72, nyuma y’igitego yatsinzwe na Hértier Nzinga Luvumbu ku mupira yari ahawe na Ndekwe Félix.

Urucaca rwahise rukora izindi mpinduka, rukuramo Ramadhan ukina hagati mu kibuga wahise asimburwa na rutahizamu Fofo ariko amahirwe ntiyari ku ruhande rw’iyi kipe.

Ku munota wa 88, ni bwo ibya Kiyovu byahuhukiye rimwe ubwo rutahizamu Charles Baale yatsindiraga Rayon Sports igitego cya Gatatu maze iyi kipe ishimangira intsinzi y’uyu munsi.

Ni na ko umukino warangiye, ikipe yo ku Mumena itsindwa ityo ibitego 3-0, iy’i Nyanza yegukana igikombe cy’irushanwa ryari rigamije gushishakariza Abanyarwanda kwizigama.

Kuva Mvukiyehe Juvénal yaza muri Kiyovu, hari hashize imikino umunani Rayon idakoraho kuko Kiyovu yari yayitsinze itandatu banganyamo ibiri.

Abayovu bari kuri Stade, bababajwe no gutsindwa na mukeba ndetse aba Rayon bo bibutsa Mvukiye ko bamaze kumwigaranzura ariko abandi na bo bati mudutsinze mu bitabara ariko shampiyona ntimuzakoraho.

Ikipe ya Mbere yahembwe igikombe cyaherekejwe na miliyoni 3 Frw, iya Kabiri ihabwa miliyoni 2 Frw mu gihe iya Gatatu yahembwe miliyoni 1 Frw.

Umukino ntiwagoye cyane Rayon Sports
Nizeyimana Djuma ntiyahiriwe kuri uyu mukino
Hértier Nzinga Luvumbu yafashije cyane ikipe ye
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Rayon Sports
Rayon Sports yahawe miliyoni 3 Frw
Perezida wa Rayon Sports, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle yagiye kwishimana n’abafana

Rutaremara Seleman/UMUSEKE.RW