Rubavu: Hacocwe amakimbirane y’abahinzi b’urutoki n’aborozi

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buratangaza ko bwafatiye ingamba ikibazo cy’amakimbirane yari amaze iminsi avugwa hagati y’abahinzi b’urutoki bashinjaga aborozi b’inka kubatemera intoki bashaka imitumba yo kugaburira inka zabo.

Ibi byabereye mu biganiro byabereye mu Murenge wa Rubavu byahuje impande zombi mu nteko z’abaturage zabaye kuri uyu wa wa kabiri byashojwe hemejwe amande y’ibihumbi 25 ku nsina imwe yangijwe n’abashumba.

Aya makimbirane yamenyekanye mu cyumweru gishize ubwo hari umuhinzi w’urutoki wagurishije umworozi w’inka umutumba urimo imisumari n’inshinge kugirango inka nibirya ihite ipfa mu rwego rwo kumuhima.

Nzabonimpa Matiyasi umuhinzi w’intangarugero w’urutoki avuga ko urebye aborozi n’abahinzi b’urutoki nta kibazo bagirana ahubwo ari abashumba bazanamo agatotsi.

Ati’’Erega twebwe nta kibazo dufitanye n’aborozi niba bakeneye imitumba turayibaha nabo bakaduha amata ibibazo bizanwa n’abashumba babo kuko nibo bangiza insina zacu bigatuma tubana nabi naba shebuja kuko iyo havutse ikibazo babitakana ugasanga ubuze aho ubariza’’.

Musare Cleophas umwe mu borozi bo mu Murenge wa Rubavu yavuze ko nabo nk’aborozi babangamiwe no kubazwa amakosa yakozwe n’abashumba kandi ataribo baba babatumye.

Ati’’Natwe turabangamiwe umushumba aragenda agatema insina zabandi bakaza kukwishyuza nkaho ari umwana wawe wibyariye cyangwa bakagufatira inka twasabaga ko uwoneshesherejwe yajya akurikirana umushumba kuko kutubaza ibyabo ni ukutuzana mu bitatureba’’.

Nyuma yuko impande zombi zakomeje kwitana bamwana ku mvano y’amakimbirane nuko yakemuka ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ndetse n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB babafashije kubona umwanzuro ukemura aya makimbirane mu bwumvikane bitabaye ngombwa kwitabaza Inkiko bemeranywa kujya baca amande y’ibihumbi 25 ku nsina yangijwe.

Nzabonimpa Deogratias umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo yavuze ko ibi biganiro bitanga ikizere kuko aribo bifatiye umwanzuro ku kibazo bajyaga bagirana.

- Advertisement -

Ati’’Nta kibazo gikomeye cyari gihari icyaburaga ni ukuganira kandi murabyiboneye twabafashije kuganira ninabo bifatiye umwanzuro n’amande azajya acibwa abarengereye ku buyobozi natwe tuzakomeza kubaba hafi kuko ibikorwa bakora bifitiye akamaro abaturage kandi urebye nabo ubwabo bagomba kuzuzanya kuko bakenerana’’.

Mu Mirenge ya Rubavu na Rugerero yo mu karere ka Rubavu hakunzwe kuvugwa abashumba bakora urugomo bagahohotera abaturage ndetse bakatema insina ariko byari byaracogoye kuko mu ntangiriro zuyu mwaka bahawe amakarita ndetse banabuzwa kugendana imihoro.

 

Abaturage bari bitabiriye iyi nama
Abahinzi n’aborozi baganiriye bafata umwanzuro wo guhana abashumba
Nzabonimpa Deogratias umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo yavuze ko ibi biganiro bitanga ikizere kuko aribo bifatiye umwanzuro
Umuyobozi wa RIB mu karere ka Rubavu Bayisinga Innocent yabasabye kwirinda ibyaha byava mu makimbirane

MUKWAYA OLIVIER / UMUSEKE.RW i Rubavu