Abajura baciye ingufuri binjira mu cyumba kibikwamo mudasobwa mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kiyanza mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, biba mudasobwa 30 abanyeshuri bigiragaho amasomo y’ikoranabuhanga.
Ubwo bujura bwabaye kuri uyu wa 22 Nzeri 2023 mu Kagari ka Kiyanza iri shuri riherereyemo.
Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko ubuyobozi bwa Gs Kiyanza bwamenye iby’ubu bujura ubwo bwari mu bugenzuzi butegura itangira ry’amashuri.
Usibye ziriya mudasobwa zigendanwa ( Laptops) zigera kuri 33, hibwe kandi na projecteurs ebyiri zabaga muri icyo cyumba.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Theophile Mutaganda, yatangaje ko iby’ubwo bujura babimenye.
Yavuze ko babimenyesheje RIB bakaba bari gukurikirana ngo barebe ko izo mudasobwa zagaruzwa.
Kuri icyo kigo cy’ishuri hasanzwe hakorwa uburinzi na Kompanyi yitwa RUCOSEC.
Si ubwa mbere muri Gs Kiyanza hibwe mudasobwa kuko no mu mwaka wa 2016 hibwe izisaga 20 nabwo haciwe ingufuri.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW