Rusizi: Abana 200 bo mu miryango itishoboye bawawe ibikoresho by’ishuri

Mu gihe mu imyiterguro y’igihembwe cya mbere  cy’umwka w’amashuri 2023-2024 irimbanyije, Abayisilamu bavuka i Kamembe bahatuye n’abatahatuye bahaye ibikoresho by’ishuri abana 200 bavuka mu miryango itishoboye.

Ibikoresho byahawe Abayisilamu n’abataribo bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri, 2023.

Aba bayisilamu 75 bibumbiye mu itsinda ‘KAMEMBE FIISABILILLAHI GROUPE’ (SHAKIJURU) ku bufatanye bw’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC), ni bo batanze ibikoresho bigizwe n’amakaye, amakaramu n’ububiko bwabyo.

Abana bahawe ibikoresho n’ababyeyi babo bavuga ko muri iyi minsi ubuzima bugoye ko bitoroshye kwibonera ibikoresho by’ishuri, bashimira abitanze bose babizeza kuzakora cyane no kubona amanota meza.

Umwana w’umuhungu agiye gutangira umwaka wa mbere w’ayisumbuye mu kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Islamique Kamembe, we n’abavandimwe be babiri bahawe ibi bikoresho.

Yagize ati “Mu rugo ntabwo twishoboye, turi abana batatu, twese twahawe ibikoresho by’ishuri, umubyeyi wacu ntabwo yari kutubonera amakaye. Turashimira aba bantu bitanze Imana ibahe umugisha”.

Aisha Ali ni umubyeyi w’umugore atuye mu mudugudu wa Mbagira, akagari ka Kamashangi umurenge wa Kamembe, afite abana bane babiri muri bo barajya kwiga mu mwaka wa mbere w’ayisumbuye.

Ati “Imibereho iragoye twe tugize amahirwe yo kuba aba bagiraneza badufashije bakaduha amakaye y’abanyeshuri, Imana ibahe ibyiza bari hano ku isi no ku munsi w’imperuka”.

Mbarushimana Qudrat Saidi ni umuyobozi wa ‘KAMEMBEFIISABILILLAHI GROUPE’ yavuze ko uyu mushinga wo gutanaga ibikoresho ari bwo ugitangira, bifuza ko mu myaka iri imbere aba bana batazajya bahabwa amakaye gusa, bazajya bishyurirwa ishuri, banahabwe n’impuzankano.

- Advertisement -

Ati “Dusanzwe dukora ibikorwa bitandukanye, umushinga wo gutanga ibikoresho by’ishuri nibwo ugitangira,turifuzako mu myaka iri imbere tuzaguka tukajya dutanga impuzankano z’ishuri, ibikoresho, ibiryamirwa n’amafaranga y’ishuri”.

Uyu muyobozi Saidi mu butumwa yatanze yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo bakabereka ko bagomba gufata  neza ibyo bikoresho, yanasabye abana gukora cyane bagatsinda amasomo ku rugero rushimishije.

Ati “Ubutumwa duha ababyeyi, turabasaba gukurikirana imyigire y’abana babo,abana nabo turabashishikariza gukurikirana amasomo bagatsinda ku rugero rushimishije”.

Aba banyeshuri bahawe ibikoresho by’ishuri bifite agaciro ka miliyoni 1,3Frw, barimo ni abana biga guhera  mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Abanyeshuri basabwe kubyaza umusaruro ibikoresho bahawe
Aisha ngo ntibyari byoroshe kwigondera amakaye y’abnabe

MUHIRE  Donatien / UMUSEKE. RW i Rusizi