Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN 21/09/2023 4:54

Inzu yakorerwagamo ubudozi yafashwe n’inkongi hahiramo ibifite agaciro ka Miliyoni 5frw,.

Iyafashwe n’inkongi ni inzu y’ubucuruzi igeretse kabiri, umuryango umwe wo hejuru wakorerwagamo imirimo y’ubudozi bw’imyenda.

Ibi byabaye  kuri uyu wa kane tariki ta 21 Nzeri 2023,ku isaha ya  saa mbiri za mugitondo .

Ni inyubako zo mu Mudugudu wa Rushakamba,Akagari ka Kamashangi,Umurenge wa Kamembe.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe butangaza ko yatewe n’imashini ikoresha umuriro w’amashanyarazi basize bacometse.
Icyakora ngo nta muntu wahasize ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe,Iyakaremye Jean Pierre yagize ati “Icyateye inkongi ni imashini ikoresha umuriro w’amashanyarazi basize bacometse iteza kwaka umuriro ( short circuit) hangiritse  imashini zirindwi zidoda,imyenda idoze n’itadoze itazwi umubare,ibyangiritse biri mu gaciro kagereranyije ka miliyoni eshanu y’amafaranga y’uRwanda.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa  mu butumwa yatanze yasabye abaturage kujya bashaka ubwishingizi bw’amazu yabo.

Ati”Turasaba abaturage  gushaka ubwishingizi bw’amazu mu rwego rwo kwirinda ibihombo bituruka ku nkongi z’umuriro,no gusuzuma imiterere (Installation) y’amashanyarazi ari mu mazu cyane cyane ahakorerwamo ibikorwa bikenera umuriro mwinshi”.

Police ishinzwe kuzimya inkongi  yatabaye ,ibasha kuzimya iyi nkongi bituma indi miryango idafatwa n’umuriro.

- Advertisement -

MUHIRE DONATIEN/UMUSEKE I RUSIZI

You Might Also Like

Guverinoma y’u Rwanda yamuritse Inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga

Umugabo wacukuye icyo mu nzu ye “ari kubibazwa”

Abaturage bateye amabuye kugeza apfuye umugore “bavuga ko yaroze abana babiri”

M23 igiye gufata ibice byarimo ingabo za Kenya zari muri Congo

Tora IZABAYO Clementine intumwa nyayo ku mwanya w’umujyanama rusange

MUHIRE DONATIEN 21/09/2023 8:09 21/09/2023 4:54
Share
Inkuru ibanza Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri
Inkuru ikurikira Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Guverinoma y’u Rwanda yamuritse Inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
Umugabo wacukuye icyo mu nzu ye “ari kubibazwa”
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Abaturage bateye amabuye kugeza apfuye umugore “bavuga ko yaroze abana babiri”
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
M23 igiye gufata ibice byarimo ingabo za Kenya zari muri Congo
Afurika Amahanga Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Guverinoma y’u Rwanda yamuritse Inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga
03/12/2023 4:28

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?