Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Kazungu Denis ubwo yari imbere y'urukiko

Kuri uyu wa Kane, ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, abantu bari benshi ku rukiko baje gukurikirana urubanza umugabo witwa Kazungu Denis, aregwamo aho akurikiranyweho kwica abantu 12, biganjemo abakobwa.

Urubanza rwe rwatangiye saa tatu za mu gitondo, Kazungu, umusore w’inzobe, udafite ibigango bikanganye, ariko ukekwaho ibikorwa by’ubugome, mu rukiko yanyuzagamo agahindukira akareba imbaga yari yuzuye, ndetse agasa n’umwenyura.

Umushinjacyaha yasubiye mu bikorwa bye bigize ibyaha 10 akurikiranyweho birimo ubwicanyi, guhisha umurambo no kuwushinyagurira, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, iyicarubozo, ifatwa n’ifunga ry’umuntu binyuranije n’amategeko, ubujura bukoresheje kiboko n’ibikangisho, n’ibikangisho bigamije kugirira umuntu nabi, gusenya no konona inyubako ku bushake, gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, n’ibindi avuga uko Kazungu yagiye abikora.

Yavuze ko Kazungu yavuze ko yibuka abantu bane gusa mu bantu akekwaho ko yishe, barimo umusore witwa Turatsinze Eric, uwitwa Eliane Mbabazi, Clementine n’undi witwa Francoise.

LIVE KU RUKIKO

Mbere ngo yabanje kujya yica umuntu akamushyira mu cyobo yacukuye, akamurenzaho igitaka, ariko aza gusanga kizuzura vuba, niko kujya abica noneho akabagerekeranya.

Umushinjacyaha yavuze ko umwe mu bakobwa bacitse Kazungu yavuze ko yabanje kumwaka ibye byose, arangije aramusambanya.

Ngo iyo yagezaga abantu iwe yabashyiragaho iterabwoba, akabaniga, abababaye bakemera kumuha ibyabo byose, harimo kubambura telefoni, akabasaba umubare w’ibanga wa Mobile money, uwa Bank, ubundi akanarebamo nomero z’abandi bakobwa baziranye n’uwo yambuye.

- Advertisement -

Hari n’uwo yambuye ngo amusaba kumwandikira inyandiko yemeza ko amuhaye ibyo atunze byose.

Kazungu yemeye ibyo ashinjwa ati “Ntacyo ndenzaho, ibyo avuga (Umushinjacyaha) ni byo.”

Umucamanza yamubajije impamvu yakoze icyaha, asubiza ko abo yishe bamuteye SIDA ku bushake.

Abajijwe ku byo gufungwa by’agateganyo, Kazungu ati “Icyaha nakoze ntabwo ari icyaha kiri aho ngaho cyoroheje, cyo gukina na cyo, washyira mu kibuga ugakina na cyo umupira, ubwo mwebwe nka Perezidante w’urukiko, izamu ni iryanyu ryo gufata umupira neza, cyangwa se, ukabaca mu maboko.”

Uyu mugabo yemeye ibyaha byose aregwa

Umushinjacyaha ariko yasabye ko Kazungu yafungwa by’agateganyo kubera umutekano w’abo yahemukiye bakamucika kuko yababwiraga ko uzavuga amakuru azamwica, akanamwicana n’umuryango we wose.

Indi mpamvu ni uko Kazungu Denis, bigaragara ko yakodesheje inzu uwitwa Dushimimana Joseph, uyu akaba ngo afungiwe i Mageragere, ariko na nomero ya Momo yakoreshaga ibaruye mu mazina y’uyu Dushimimana.

Umushinjacyaha akavuga ko yafungwa by’agateganyo hagakomeza iperereza ryo kumenya umwirondoro we wa nyawo.

Mbere urubanza rugitangira, Kazungu yagaragaje ko yifuza kuburanira mu muhezo, ati “Kuko hari ibyaha bikomeye nakoze bikomeye ndubuvuge ntashaka ko bijya mu itangazamakuru, cyangwa se kuyobora inzira bamwe muri bagenzi bange y’uburyo bwo kubikoramo.”

Urukiko ariko rwamubwiye ko igihe cyo kuburana mu mizi kitaragera, kuko yaje kuburana ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Ku rukiko mu buryo budasanzwe Abashinzwe umuteano wa Perezida ni bo basakaga abantu, kwinjira byasabaga kwerekana ikarita y’akazi, kandi imbere mu rukiko abantu bicaraga ku myanya ibaze.

Itariki yo gusoma icyemezo cy’urukiko ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ni 26/09/2023.

Kazungu mu Rukiko

UMUSEKE.RW