Satani arahunga! Mbonyi na Shalom Choir bagiye gutigisa BK Arena

Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo Shalom Choir yo mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge na Israel Mbonyi bakorere igitaramo cy’amateka muri BK Arena aho kwinjira ari ubuntu.

Ni igitaramo kiba kuri uyu wa 17 Nzeri 2023 guhera i saa munani z’amanywa kugeza saa moya z’umugoroba.

Mbonyi atumiwe muri ‘Shalom Gospel Festival’ nyuma y’uko aheruka gukorera igitaramo muri BK Arena akandika amateka yo kuzuza iyi nyubako ijyamo ibihumbi 10 by’abantu.

Shalom Choir irandika amateka yo kuba iya mbere yo mu Itorero ADEPR ikoreye igitaramo muri BK Arena, ndetse ikaba n’iya kabiri mu makorali muri rusange kuko indi yahataramiye ari Chorale de Kigali.

Ubuyobozi bwa Shalom Choir butangaza ko bahisemo muri BK Arena bashaka guha ikaze buri wese n’abadasengera muri ADEPR.

Icyemezo cyo kwinjira ku buntu ku bitabira iki gitaramo akaba ari mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwiza ku mbaga nyamwishi, hatajemo imbogamizi y’ubushobozi.

Bati “Twakuyeho ibintu byo kwishyuza kugira ngo abantu babashe kuza ari benshi. Buri wese aratumiwe kuko ni yo mpamvu tatakoreye mu rusengero, kugira ngo abantu batumva bireba abo muri ADEPR gusa.”

Ibyamamare bitandukanye byifashishije imbuga nkoranyambaga bikomeje gukangurira abantu kwitabira iki gitaramo kiri buberemo imirimo n’ibitangaza.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu

 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW