Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: U Rwanda rugiye gutangira kubyaza ingufu za Nucléaire amashanyarazi 
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

U Rwanda rugiye gutangira kubyaza ingufu za Nucléaire amashanyarazi 

BAZATSINDA JEAN CLAUDE BAZATSINDA JEAN CLAUDE 12/09/2023 6:40
Ingufu za nucleaire u Rwanda ruzitezemo gukemura ikibazo cy'amashanyarazi

Leta y’u Rwanda yinjiye mu bufatanye na Sosiyete yitwa Dual Fluid Energy Inc yo kugerageza kubyaza ingufu za Nucléaire amashanyarazi nka kimwe mu bisubizo byo kwihaza mu ngufu z’amashanyarazi igihugu kimaze igihe kitari gito giharanira kugeraho.

Sosiyete yitwa Dual Fluid Energy Inc, isanzwe ikorera imirimo yayo mu bihugu bitandukanye ubundi ibarizwa mu Budage na Canada, isanzwe izobereye mu mirimo yo gutunganya ingufu za Nucléaire yifashishije ikoranabuhanga rigezweho.

Uburyo bw’ikoranabuhanga buzifashishwa n’iyi Sosiyete yitwa Dual Fluid Energy Inc harimo ubusanzwe bumenyerewe mu bijyanye n’ubutabire buzwi nka (Fission nucléaire), aho haba hifashishijwe amabuye ya Uranium bakuramo uduce ntima shingiro duhuzwa tukikubanaho tugatanga ubushyuhe, noneho bagashyushya amazi akavamo umwuka, wa mwuka akaba ariwo bayobora mu mashini nk’inzira ya mbere yo kubona amashanyarazi.

Iri geragezwa biteganyijwe ko rigomba kuzarangira mu mwaka wa 2028, rizatangira bitarenze mu mwaka wa 2026, aho Leta y’u Rwanda izatanga ubutaka n’ibindi bikorwaremezo bikenewe, naho Dual Fluid Energy Inc yo yubake Nuclear Reactor ariho igeragezwa rizakorerwa.

Iki kizaba ari igice cya mbere cy’igerageza kuko hazakorwa nto mu gihe uyu mushinga nibasanga ushoboka nibwo hazubakwa inini izatanga amashanyarazi ahagije.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike, Dr Fidel Ndahayo avuga ko u Rwanda ruje mu bihugu bya mbere muri Afurika kandi ko ari amahirwe ko ruzaba rusobanukiwe mbere iryo koranabuhanga

Yagize ati “Ni ikoranabuhanga rishya ku buryo u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bya mbere ruyisobanukiwe kurusha abandi kuko izaba yarakorewe hano.”

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana, we avuga ko muri iki gihe Isi igenda itera imbere ari ngombwa ko n’abayituye bifashisha uburyo bugezweho butanga ibisubizo bijyanye n’igihe.

Yagize ati “Isi iragenda ihinduka, igenda uhura n’ibibazo byinshi, ari ibikomoka kuri peteroli aho bicukurwa, ejo bundi bishobora gushira, imihindagurikire y’ibihe, ibyo byose iyo ubireba ubona ko mu myaka iri imbere hashobora kuzavuka ibibazo by’ingufu. Ibyo byose nibyo igihugu kireba noneho kigatangira gutegura muri iyo myaka iri imbere uko bizagenda.”

- Advertisement -

Biteganyijwe ko aya masezerano atazakuraho ayo u Rwanda rusanzwe rufitanye n’u Burusiya yo kubyaza ingufu za nucléaire amashanyarazi asanzwe yarasinywe n’ibihugu byombi.

Ikoranabuhanga rya Reactor rizifashishwa rishoboda gukora umuriro w’amashanyarazi, umwuka wa hydrogène n’andi mavuta akoreshwa mu binyabiziga adahumanya ikirere.

Gigawatt imwe y’ingufu za nucléaire irinda ko igihugu cyakohereza mu kirere imyuka ihumanya ya CO2 ingana na toni miliyoni icyenda, bingana n’uwakoherezwa mu kirere n’imodoka miliyoni ebyiri, bityo kuyikoresha bizatuma u Rwanda rugera ku ntego rwihaye yo kugabanya imyuka yangiza ikirere, bikaba uburyo bwiza bwizewe kuko iyi Sosiyete ikoresha ikoranabuhanga rihambare ryo mu cyiciro cya gatanu.

Leta y’u Rwanda yinjiye mu bufatanye na Sosiyete yitwa Dual Fluid Energy Inc izobereye mu by’ingufu za nucleaire

You Might Also Like

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri

BAZATSINDA JEAN CLAUDE 12/09/2023 6:40 12/09/2023 6:40
Inkuru ibanza Nzotanga wa APR yongeye guhindura umukunzi
Inkuru ikurikira Dr Jimy Gasore yagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?