Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: U Rwanda ruzungukira mu kigega kigamije guteza imbere ingufu ziva ku zuba
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

U Rwanda ruzungukira mu kigega kigamije guteza imbere ingufu ziva ku zuba

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana 02/09/2023 12:39
Umuryango ISA urimo ibihugu birenga 116

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Patricie Uwase avuga ko u Rwanda rwunguka byinshi kuba ruri mu muryango witwa International Solar Alliance (ISA) ugamije kongera ingufu zikomoka ku zuba ku Isi.

Yabivuze ku wa Kane mu kiganiro n’Abanyamakuru cyagarutse ku bikorwa n’umuryango International Solar Alliance (ISA) kugira ngo isi ibone ingufu zihagije zikomoka ku zuba.

Patricie Uwase, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo, yavuze ko u Rwanda ruri muri uriya muryango nka kimwe mu bihugu bya Africa rukaba rwungukiramo ubumenyi, ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho, no gufatanya n’ibindi bihugu gushaka umuti w’ikibazo cy’ingufu zikomoka ku zuba zikenewe ubu.

Yavuze ko hari ikigega kitwa Global Solar Facity cyashyizwemo agera kuri miliyari y’amadolari ya America azafasha mu mishinga yo kongera ingufu zikomoka ku zuba.

Ati “Ubu uko bimeze dukoresha ingufu z’izuba zikoreshwa ku mazu, ni ibikoresho bito cyane, twari dukwiye kuba dufite n’inganda nyinshi cyane uretse rumwe dufite i Rwamagana, tugakomeza gushakisha imirasire kuko tuyifite ku buntu.”

Yavuze ko uko ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba zihenduka bituma n’igiciro cy’amashanyarazi gihenduka, bityo ngo Leta izakomeza kubikoraho.

Dr. Ajay Mathur, Umuyobozi Mukuru wa ISA avuga ko akenshi ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba zihendutse ahubwo hagahenda cyane ibikoresho biyifata.

Yavuze ko muri Africa ingufu zikomoka ku zuba ari zo zihendutse cyane iyo ugereranyije n’andi mashanyarazi.

Dr Ajay Mathur, yemeza ko ingufu zikomoka ku zuba zafasha cyane Africa kubona amashanyarazi ikeneye ikagera ku ntego z’iterambere rirambye, kandi ikanagira uruhare mu kugabanya ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

- Advertisement -

Avuga ko hakenewe imikoranire ya Guverinoma z’ibihugu, abikorera, n’imiryango mpuzamahanga kugira ngo babashe kugeza ingufu z’izuba ku mugabane wowe wa Africa.

Umuryango International Solar Alliance (ISA) urimo ibihugu 116 muri byo 40 ni ibyo ku mugabane wa Africa.

Kuva tariki 30 Kanama kugera ku ya 01 Nzeri, 2023 abagize Komite yo ku rwego rwa Africa  muri uyu muryango wa International Solar Alliance bahuriye i Kigali mu nama ya gatanu yo kuri urwo rwego.

Mu mirongo yagarutsweho harimo kureba ibyo bagezeho n’ibyo bashyira muri gahunda z’igihe kiri imbere harimo kunoza ubwiza bw’amashanyarazi atangwa n’izuba n’umutekano wayo, gushishikariza abantu gukoresha ingufu ziva ku zuba nk’izishobora gusimbura ingufu zanduza ikirere, gushakisha amafaranga, kubaka ubushobozi no gukora imishinga igamije kubaka ijyanye n’ingufu ziva ku zuba.

Umuryango ISA ufite intego yo gushakisha agera kuri miliyari 1,000 z’amadolari yo gushora mu mishinga itanga cyangwa igamije kongera ingufu ziva ku zuba, iyo ntego ikazaba yagezweho mu mwaka wa 2030.

UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri

Ange Eric Hatangimana 02/09/2023 12:39 02/09/2023 12:39
Inkuru ibanza Amputee Football: U Rwanda ruzifashisha abakinnyi 12 mu Gikombe cya Afurika
Inkuru ikurikira Imaze imyaka 13 ari Ngarukamwaka! Bimwe wamenya kuri Rwanda Open
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?