Ingurube zahawe imiti ya SIDA

Ikigo kigenzura ubuziranenge bw’imiti mu gihugu cya Uganda cyemeje ko hari imiti yo kugabanya ubwandu bwa Virusi ya HIV itera SIDA yahawe amatungo arimo ingurube mu rwego rwo kuyavura no kuyabyibushya.

 

Umugenzuzi Mukuru w’icyo kigo, Amos Atumanya yabwiye Inteko Ishingamategeko ko iriya miti yahawe amatungo arimo ingurube n’inkoko.

 

Imiti igabanya ubukana bwa SIDA izwi nka ARVs, yakoreshejwe mu kuvura ingurube indwara ya ‘African swine fever’, izwi nka Ebola y’ingurube.

 

Ni mu gihe imiti ya ARVs yakoreshwaga mu kuvura indwara y’inkoko izwi nka ‘Newcastle disease’.

 

Gusa amakuru avuga ko ayo matungo yahawe imiti ya ARVs kugira ngo akure byihuse kurushaho kandi arusheho kubyibuha ndetse no kugira ngo agurishwe vuba.

- Advertisement -

 

Atumanya yavuze ko nyuma baje gusanga ku bantu, gufata ingano nto y’iyo miti mu biryo bishobora guteza ibyago nubwo yagerageje kugaragaza ko nta gikuba cyacitse.

 

Yasobanuye ko ubwo ikigo cya NDA cyakoraga iperereza mu mwaka wa 2014 ku ikoreshwa rya ARVs mu bworozi bw’amatungo basanze hari ingaruka bitera ku buzima bw’abayariye.

 

Gusa ngo ntibigize batangaza ku mugaragaro ibyavuye muri iryo perereza kubera kwanga guhungabanya ibiribwa iki gihugu cyohereza mu mahanga.

 

Yagize ati Rero twari turimo kugerageza kubona ubundi buryo twashoboraga gucyemura icyo kibazo”.

 

Uyu muyobozi yavuze ko ibi bishobora guteza ibibazo bikomeye ku bantu bariye izo nyama, nyuma bakandura HIV.

 

Ati Mu gihe kiri imbere niba uyicyeneye, uzasanga iyi ARV idakora ku bantu bamwe”.

 

Raporo ya vuba aha ya Kaminuza ya Makerere yasanze izirenga kimwe cya gatatu (1/3) cy’inkoko zasuzumwe, na 50% by’ingurube zasuzumwe, zari zifitemo udusigisigi tw’imiti igabanya ubukana bwa SIDA, izwi nka ARVs.

 

Inyama zakoreweho ubushakashatsi zaguzwe ku masoko yo mu murwa mukuru Kampala, no mu mujyi wa Lira wo mu majyaruguru y’igihugu.

 

Umuryango w’abibumbye uvuga ko abantu bagera kuri miliyoni 1.4 muri Uganda babana n’ubwandu bwa HIV.

Imiti igabanya ubukana bwa SIDA izwi nka ARVs, yakoreshejwe mu kuvura ingurube

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW