Umucyo ku gitinyiro cya Bamporiki i Mageragere

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
RCS yatangaje ko Bamporiki ari umugororwa usanzwe nk'abandi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwashyize umucyo ku bimaze iminsi bicicikana ko Bamporiki Edouard avuga rikijyana mu Igororero rya Nyarugenge.

Hari amakuru avuga ko Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, ko aho afungiwe i Mageragere ari mu bagishwa inama na RCS.

Amakuru akomeza avuga ko Bamporiki ari mu bantu batinyitse muri ririya gororero ku buryo ngo yahawe n’inshingano zo kuba “Umuvunyi” muri Gereza.

Umwe mu baherutse gufungurwa i Mageragere yavuze ko Bamporiki avuna umuheha akongezwa undi i ‘Madrid’.

Mutimura Abedi uzwi nka AB Godwin mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yavuze ko Bamporiki ari “umuntu wubashywe hariya” ko no muri Komite yose muri Gereza “niwe mukuru”.

Yagize ati “Ubundi Gitifu niwe uba ukuriye gereza ariko Bamporiki ni Umuvunyi. Ni umunyacyubahiro cyane.”

Mutimura yavuze ko Bamporiki ari wa muntu ushobora gutanga igitekerezo kigahita gishyirwa mu bikorwa.

Uyu musore yavuze ko Bamporiki ari we wazanye igitekerezo ko Gereza yitwa Igororero bigahita bikorwa, gusa itegeko ryo guhindura gereza ikaba igororero ryasohotse tariki ya 29 Nzeri Bamporiki atarajya i Mageragere.

SP Daniel Rafiki Kabanguka, Umuvugizi wa RCS yatangaje ko Bamporiki Edouard ari umugororwa nk’abandi ku buryo nta bubasha na buto bwo gufata ibyemezo cyangwa gutekerereza RCS.

- Advertisement -

Yagize ati ” Ibyo ni ibinyoma ntaho, bihuriye kuko ntabwo Bamporiki ari mu bantu batekerereza cyangwa bafatira ibyemezo urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora”.

Yavuze ko igitekerezo cyo guhindura izina rya gereza rigasimburwa n’igororero ari icyemezo cyafashwe na Leta y’u Rwanda.

Bamporiki afungiye i Mageragere, nyuma y’aho Urukiko rumukatiye gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni 30Frw.

Yahawe icyo gihano nyuma y’aho Urukiko rumuhamije ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, akaba yari yarahawe igihano cyo gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60Frw ariko ahita ajurira.

Kuva iperereza ryatangira ku byaha Bamporiki yaregwaga, ku itariki 5 Gicurasi 2022, ndetse no mu gihe cy’urubanza, yari afungiye iwe mu rugo.

Byavuzwe kenshi ko kuva yagera i Mageragere ari umuntu utinyitse muri bagenzi be ndetse unatanga amategeko kandi agakurikizwa.

RCS yatangaje ko Bamporiki ari umugororwa usanzwe nk’abandi

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW