Umukobwa uri mu kigero cy’ubwangavu yishwe n’inkuba

Nyamasheke: Inkuba yishe umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 16, inica inka ebyiri z’iwabo.

Ibi byago byabaye ku isaaha ya saa saba z’igicamunsi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Nzeri, 2023  mu mudugudu wa Gituruka, akagari ka Kibingo, mu murenge wa Gihombo.

Umukobwa wahitanywe n’inkuba yitwa Uwimana Jeanette w’imyaka 16 y’amavuko.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uyu mukobwa yari mu nzu ari kumwe n’abandi, ariko bo ntacyo babaye. Uretse nyakwigendera inkuba yishe inka ebyiri zo muri urwo rugo, n’ihene imwe y’umituranyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihombo, Bigirabagabo Moise yemeje ko inkuba yahitanye umuntu umwe n’inka ebyiri, ndetse n’ihene.

Ati “Uwimana Jeannette w’imyaka 16 y’amavuko yakibiswe n’inkuba arazanzamuka bamujyana kwa muganga, ahuye na ambulance ahita apfa”.

Bigirabagabo yavuze ko muri uyu murenge nubwo ari mu misozi miremire, gukubitwa n’inkuba bitari bisanzwe bihaba. Yavuze ko ari impanuka yatewe n’imvura.

Asaba abaturage kujya birinda kujya mu mvura, no kugama munsi y’ibit.

Yagize “Hano ni mumisozi miremire, nta kindi cyabiteye ni impanuka yabaye y’iimvura icyo dutanga nk’inama abantu bagomba kwirinda igihe imvura iguye, bakajya mu nzu bakirinda kujya munsi y’ibiti”.

- Advertisement -

MUHIRE Donatien UMUSEKE.RW/ i Nyamasheke