Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Umuramyi Celine Uwase yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Umuramyi Celine Uwase yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson 02/09/2023 4:29
Umuramyi Uwase Celine yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwase Celine, ari mu bishimo nyuma yo gusoza amasomo muri Kaminuza ya ULK Gisenyi.

Ku wa 01 Nzeri 2023 nibwo Uwase Celine yashyize akadomo ku masomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Icungamari.

Yavuze ko ari amashimwe atabona uko asobanura kubera ibyishimo bisendereye umutima we, ahamya ko Imana yamukoreye ibikomeye.

Yashimye Imana yabanye nawe ikamurinda muri byose, ababyeyi be, abavandimwe bamubaye hafi mu bihe bitoroshye.

Ati ” Ndashimira inshuti zanjye zanyeretse urukundo mu bihe byose, bakaba nanjye. Ndashimira n’abarezi bampaye ubumenyi.”

Uwase yahamije ko agiye gukoresha ubumenyi yakuye mu ishuri kugira ngo buzamugirire akamaro n’Igihugu muri rusange.

Uyu muramyi uzwi mu ndirimbo nka ‘Umugambi’, ‘Igitonyanga’, ‘Inzira’ n’izindi yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu bihangano bye kuko yagorwaga gufatanya amasomo n’ubuhanzi.

Ati “Ubwo Imana imfashije nkasoza amasomo, ngiye gukora umuziki neza cyane kandi Imana izamfasha.”

Uwase Celine umaze imyaka ibiri mu muziki asanzwe asengera mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi.

- Advertisement -
Byari ibyishimo ku muryango wa Uwase Celine
Uwase Celine ari mu byishimo byo gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza
Uwase avuga ko agiye gushyira imbaraga mu gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
Uwase yashimye Imana, inshuti n’abavandimwe bamubaye hafi

Reba hano indirimbo Inzira ya Uwase Celine

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Satani arahunga! Mbonyi na Shalom Choir bagiye gutigisa BK Arena

Inama za Irené Merci ku rubyiruko rw’Igihugu

Kwinjira mu gitaramo cya Shalom Choir yatumiyemo Mbonyi ni ubuntu

JHF Rwanda igiye kumurika imideli mishya muri Kivu Fashion Week

Mbonyi yahembwe miliyoni 7 Frw mu birori byunamiwemo Past Theogene na Precious

NDEKEZI Johnson 02/09/2023 4:29 02/09/2023 4:29
Inkuru ibanza Perezida Kagame yahuye n’abasirikare baheruka kujya mu kiruhuko cy’izabukuru
Inkuru ikurikira Umukozi wa SACCO afungiye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?