Umuramyi Celine Uwase yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwase Celine, ari mu bishimo nyuma yo gusoza amasomo muri Kaminuza ya ULK Gisenyi.

Ku wa 01 Nzeri 2023 nibwo Uwase Celine yashyize akadomo ku masomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Icungamari.

Yavuze ko ari amashimwe atabona uko asobanura kubera ibyishimo bisendereye umutima we, ahamya ko Imana yamukoreye ibikomeye.

Yashimye Imana yabanye nawe ikamurinda muri byose, ababyeyi be, abavandimwe bamubaye hafi mu bihe bitoroshye.

Ati ” Ndashimira inshuti zanjye zanyeretse urukundo mu bihe byose, bakaba nanjye. Ndashimira n’abarezi bampaye ubumenyi.”

Uwase yahamije ko agiye gukoresha ubumenyi yakuye mu ishuri kugira ngo buzamugirire akamaro n’Igihugu muri rusange.

Uyu muramyi uzwi mu ndirimbo nka ‘Umugambi’, ‘Igitonyanga’, ‘Inzira’ n’izindi yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu bihangano bye kuko yagorwaga gufatanya amasomo n’ubuhanzi.

Ati “Ubwo Imana imfashije nkasoza amasomo, ngiye gukora umuziki neza cyane kandi Imana izamfasha.”

Uwase Celine umaze imyaka ibiri mu muziki asanzwe asengera mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi.

- Advertisement -
Byari ibyishimo ku muryango wa Uwase Celine
Uwase Celine ari mu byishimo byo gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza
Uwase avuga ko agiye gushyira imbaraga mu gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
Uwase yashimye Imana, inshuti n’abavandimwe bamubaye hafi

Reba hano indirimbo Inzira ya Uwase Celine

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW