Umuri Foundation yasezeye ku bana basoje ibiruhuko

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye mu irushanwa ryo gukina umupira w’amaguru, Irerero ryigisha umupira w’amaguru rya Umuri Foundation ryashinzwe na Jimmy Mulisa, ryasezeranyeho n’abana bagiye gusubira ku ishuri nyuma yo gusoza ibiruhuko byaranzwe n’amarushanwa atandukanye bakinnye.

Mu mezi atatu ashize, iri rerero ryagiye rihuza abana mu bice bitandukanye by’Igihugu, mu marushanwa ya ruhago yari afite Insanganyamatsiko yitwa ‘Kina Unirinde’, yari igamije gukora ubukangurambaga bwo gufasha izi ngimbi n’abangavu kwirinda Ibiyobyabwenge, Inda zitateguwe, kwirinda icyorezo cya Sida n’ibindi.

Ubu bukangarumbaga bwakozwe biciye muri aya marushanwa yateguwe na Umuri Foundation ifatanyije n’abafatanyabikorwa barimo UNICEF, AHF-Rwanda, Umujyi wa Kigali n’abandi, bwanibukije abana gukina ruhago ariko bakabijyanisha no gutegura ejo ha bo hazaza.

Ni muri urwo rwego, ku wa Gatatu tariki ya 20 Nzeri 2023, ku kibuga cya tapis rouge habereye amarushanwa yasozaga ibi biruhuko. Abana bagera ku 1000 bavuye mu marerero 35, ni bo bahuriye muri iri rushanwa risoza ibiruhuko.

Hakinnye abana bari mu batarengeje imyaka 12, 15 na 17. Ikibuga cyagabanyijwemo ibice bitandatu, abana bakajya bakina ari batandatu barimo n’umunyezamu.

Bahereye Saa mbiri za mu gitondo bakina, basoza Saa saba z’amanywa. Uretse kubakangurira kwirinda Ibiyobyabwenge no kwirinda Inda zitateguwe, Umuri Foundation inakoresha aya marushanwa igamije gufasha abana bo ku muhanda kuhava bakagana ishuri.

Amarerero yabaye aya Mbere, yahembwe ibihembo birimo ibikombe ndetse n’ibikoresho birimo imipira yo gukina n’ibindi bikoresho.

Jimmy Mulisa washinze iri rerero mu 2019, yabwiye UMUSEKE ko yishimira uko Kina Unirinde yagenze muri ibi biruhuko.

Ati “Ni igikorwa tumaze imyaka igeze kuri ine dukora, twise Kina Unirinde. Ubu tumaze amezi atatu, iyi yari nka final mu byiciro bitatu, abana bafite imyaka 12, 15 na 17. Intego ni ugushaka guha abana amahirwe, gukina no kugarura bya bihe bya cyera aho abana bakina hagati ya bo. Ni mu rwego rwo kubafasha ngo ayo mahirwe ya bo bayabyaze umusaruro.”

- Advertisement -

Jimmy yakomeje avuga ko muri aya marushanwa, havuye abana bagaragaje impano kurusha abandi, bagashyirwa muri Umuri Foundation ndetse bakanakina shampiyona y’icyiciro cya Gatatu.

Gusa yakomeje asaba abafatanyabikorwa batandukanye, kuza gushyigikira umupira w’abakiri bato kuko amarerero atandukanye agifite ubufite ubushobozi budahagije.

Mulisa yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje kubana muri uru rugendo, barimo Umujyi wa Kigali, UNICEF, AHF-Rwanda n’abandi ariko asaba abandi bataraza kuza gushyigikira abana.

Umuri Foundation ubwo yashingwaga, yari ifite intego yo gufasha abana kugaragaza impano za bo muri ruhago, ariko ikirenze ibyo bagafasha abana kumenya kujyanisha gukina umupira w’amaguru no gutegura ejo hazaza ha bo.

Umuri Foundation yegukanye igikombe mu bato
Shining FA iri mu marerero yitwaye neza
Abitwaye neza bahembwe
Buri kipe yari yabukereye
Abana bakeneye gukina cyane kurusha ibindi
Abana bagaragaje impano bifitemo
Abana bakiniye kuri tapis rouge
Abana bahembwe ibihembo birimo imipira yo gukina
Insanganyamatsiko ku irushanwa ryasoje ibiruhuko
Umuri Foundation ifasha abana kugaragaza impano za bo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW