Urubyiruko rwize muri America rwiyemeje gufasha abatishoboye

Ruhango: Urubyiruko rwize muri Leta zunze Ubumwe z’America (USA) rwishyize hamwe rwiyemeza gufasha abana batishoboye bo mu Rwanda.

Urubyiruko rw’Abanyarwanda boherejwe kwiga muri Leta z’unze ubumwe z’America(USA) muri gahunda ya CUSP program iterwa inkunga na “The Howard G.Buffett (HGB) Foundation”  bigizwemo uruhare na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, bibumbiye hamwe bashinga umuryango utari uwa leta witwa “Rwanda Future Builders” batewe inkunga n’umuryango “World’s Children”.

Batangiye gufasha abana babaha ibikoresho by’ishuri, ndetse n’amafaranga yo gufata ifunguro ku ishuri. Ku ikibitiro igitekerezo cyazanwe n’abantu batanu.

Patrick Niyitugize uyobora bagenzi be bize muri USA yabwiye UMUSEKE ko ibyo bakora babitewe n’uko bari babayeho mbere.

Yagize ati “Ni igitekerezo cyaturutse ko natwe twakuriye mu buzima nk’ubwabo dufasha, maze tuganira na bagenzi banjye dusanga niba ubwo buzima twarabuvuyemo tureba icyo twakora ngo dufashe abatishoboye.”

Ababyeyi b’abana bafashwa bavuga ko byabagiriye akamaro. Leoncia Mukarugaba umwana we yatangiye gufashwa yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, none ubu ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbiye.

Yagize ati “Byatangiye abana bacu babaha inkweto n’amakayi n’ibindi bikoresho by’ishuri, abana barishima bigeze ku babyeyi ho biba akarusho.”

Silas Munyankumburwa umwana we yatangiye gufashwa yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbiye.

Ati “Ibi byaturemyemo urukundo kandi bigaragaza ko urubyiruko icyo bagiye kwiga kitapfuye ubusa kuko banize gufasha abo basize inyuma, bizanatera ishema uwo bari gufasha none.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza, Alphonsine Mukangenzi avuga ko amahirwe aza rimwe mu buzima nubwo abana bafashwa ariko ababyeyi bagomba kugira uruhare rwabo.

Yagize ati “Dushimiye uru rubyiruko rwakoze neza, ibikoresho by’ishuri n’amafaranga byahawe abana. Ababyeyi turabasaba kwita ku bana mu myigire yabo, bakamenya niba yagiye ku ishuri, bakamenya niba umwana yavuwe neza n’ibindi byose biri mu nshingano zabo, babungabunge ayo mahirwe maze abana bige neza.”

Urubyiruko rwatangije igitekerezo ari abantu batanu, uko iminsi yagiye ishira bagiye biyongera nubwo bakorera mu karere ka Ruhango gusa, bafite inzozi zo kuzajya mu tundi Turere bitewe n’uko ubushobozi buzagenda bwiyongera.

Batangiye bafasha abana 20 ariko kuri iyi nshuro bongeyemo abana 80 bivuze ko bose hamwe bagiye kujya bafasha abana 100.

Patrick uyoboye bagenzi be avuga ko bazirikanye abana batishoboye
Ababyeyi bafite abana bafashwa bavuga ko ibikoresho bahabwa bibafasha
Ubuyobozi bushimira urubyiruko rwazirikanye abatishoboye

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Ruhango