WASAC igiye kwikubita agashyi ku ibura ry’amazi

Nyuma y’igihe kinini hirya no hino mu gihugu humvikana abaturage bitotombera serivisi zitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe isuku n’isukura WASAC, ubuyobozi bw’iki kigo burizeza abaturarwanda ko bigiye kugenda nka nyomberi.
Ikibazo cy’amazi ni kimwe mu bibangamiye imibereho myiza y’abatuye mu Mijyi no mu cyaro hirya no hino mu gihugu.
Mu rwego rwo kuvugutira umuti urambye ibi bibazo n’ibindi byose bibangamira imitangire myiza ya serivisi z’amazi, Guverinoma y’u Rwanda yavuguruye imiyoborere ya WASAC ihinduka WASAC Group.
Ubu WASAC group igizwe na sosiyete 2 zirimo ishinzwe gukwirakwiza amazi ndetse no kuyishyuza, mu gihe indi ishinzwe kubaka ibikorwaremezo by’amazi n’imishinga.
Umuyobozi mukuru wa WASAC Group Prof. Munyaneza Omar avuga ko aya mavugurura azafasha iki kigo kunoza imikorere.
WASAC ivuga ko kugeza ubu mu mijyi 72% babona amazi mu ntera itari hejuru ya metero 200 ariko mu cyaro 56% bakaba ari bo bafite amazi mu ntera itari hejuru ya metero 500.
Iki kigo gitanga icyizere ko kigiye gukaza ingamba kugira ngo amazi meza agezwe ku baturarwanda ndetse hanasanwe ibikorwaremezo hirya no hino mu gihugu byangiritse mu bihe bitandukanye.
Ikibazo cy’ibura ry’amazi gihangayikishije benshi
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW