Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Zuena, umukobwa wo kwitega mu ruhando rwa muzika nyarwanda
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Zuena, umukobwa wo kwitega mu ruhando rwa muzika nyarwanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson 05/09/2023 10:26
Umuhanzikazi Zuena yasabye abakobwa kwitinyuka

Umuziki nyarwanda ugenda ugira ikibazo cyo kuba urimo abakobwa bake ndetse n’ababashije kubaka amazina afatika bakawutera umugongo mu buryo budafututse n’abandi bakawukora biguru ntege.

Ariko na none hari bamwe muri bo bahagaze neza uhereye kuri Bwiza, Alyne Sano, Ariel Wayz n’abandi mbarwa.

Ubu, umukobwa witwa Niyomfura Claudette yinjiye mu ruhando rw’abahanzikazi bakora umuziki nyarwanda mu mazina ya Zuenna.

Uyu muhanzikazi ukomoka mu Karere ka Gatsibo ariko uba mu Mujyi wa Kigali, yabwiye UMUSEKE ko umuziki ari ikintu yakuze yiyumvamo kugeza ubwo yafashe umwanzuro wo gutangira gushyira hanze ibihangano.

Avuga ko yaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 no kutamenyana n’abantu benshi bo kumufasha mu muziki.

Ati ” Ubu aho bigeze mpagaze neza, ibitaramo bimwe na bimwe mbijyamo, gahunda ni ugukorana n’abandi bahanzi.”

Zuena asobanura ko nta hangana rikomeye mu bakobwa bakora umuziki nyarwanda ku buryo yizeye ko nakora cyane azigarurira igikundiro cy’abakurikira umuziki nyarwanda.

Ati ” Nta bakobwa benshi mu muziki mbona bahari bateye ubwoba, ntabwo turaba benshi ku buryo umukobwa washaka kuba umuhanzi yumva byamutera ubwoba, ntabwo bikanganye.”

Uyu mukobwa yasabye abakunzi b’umuziki nyarwanda kumuba hafi no kumushyigikira mu bikorwa bye byose.

- Advertisement -

Zuena nyuma y’indirimbo ‘Dorado’ yakozwe na Beat Killer mu buryo bw’amajwi, amashusho agakorwa n’uwitwa Xo-Ye arateganya gushyira izindi ndirimbo hanze.

Reba indirimbo Dorado ya Zuena

Uyu muhanzikazi yatangiye umuziki mu bihe bya Covid-19
Uyu muhanzikazi afite inzozi zo kuba mu myaka iri imbere azakorera igitaramo kinini mu Rwanda

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Satani arahunga! Mbonyi na Shalom Choir bagiye gutigisa BK Arena

Inama za Irené Merci ku rubyiruko rw’Igihugu

Kwinjira mu gitaramo cya Shalom Choir yatumiyemo Mbonyi ni ubuntu

JHF Rwanda igiye kumurika imideli mishya muri Kivu Fashion Week

Mbonyi yahembwe miliyoni 7 Frw mu birori byunamiwemo Past Theogene na Precious

NDEKEZI Johnson 05/09/2023 10:27 05/09/2023 10:26
Inkuru ibanza RIB yinjiye mu kibazo cy’uwishwe n’icyayi n’irindazi
Inkuru ikurikira Rayon Sports yasabye Abanyarwanda inkunga y’amasengesho
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?