Zuena, umukobwa wo kwitega mu ruhando rwa muzika nyarwanda

Umuziki nyarwanda ugenda ugira ikibazo cyo kuba urimo abakobwa bake ndetse n’ababashije kubaka amazina afatika bakawutera umugongo mu buryo budafututse n’abandi bakawukora biguru ntege.

Ariko na none hari bamwe muri bo bahagaze neza uhereye kuri Bwiza, Alyne Sano, Ariel Wayz n’abandi mbarwa.

Ubu, umukobwa witwa Niyomfura Claudette yinjiye mu ruhando rw’abahanzikazi bakora umuziki nyarwanda mu mazina ya Zuenna.

Uyu muhanzikazi ukomoka mu Karere ka Gatsibo ariko uba mu Mujyi wa Kigali, yabwiye UMUSEKE ko umuziki ari ikintu yakuze yiyumvamo kugeza ubwo yafashe umwanzuro wo gutangira gushyira hanze ibihangano.

Avuga ko yaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 no kutamenyana n’abantu benshi bo kumufasha mu muziki.

Ati ” Ubu aho bigeze mpagaze neza, ibitaramo bimwe na bimwe mbijyamo, gahunda ni ugukorana n’abandi bahanzi.”

Zuena asobanura ko nta hangana rikomeye mu bakobwa bakora umuziki nyarwanda ku buryo yizeye ko nakora cyane azigarurira igikundiro cy’abakurikira umuziki nyarwanda.

Ati ” Nta bakobwa benshi mu muziki mbona bahari bateye ubwoba, ntabwo turaba benshi ku buryo umukobwa washaka kuba umuhanzi yumva byamutera ubwoba, ntabwo bikanganye.”

Uyu mukobwa yasabye abakunzi b’umuziki nyarwanda kumuba hafi no kumushyigikira mu bikorwa bye byose.

- Advertisement -

Zuena nyuma y’indirimbo ‘Dorado’ yakozwe na Beat Killer mu buryo bw’amajwi, amashusho agakorwa n’uwitwa Xo-Ye arateganya gushyira izindi ndirimbo hanze.

Reba indirimbo Dorado ya Zuena

Uyu muhanzikazi yatangiye umuziki mu bihe bya Covid-19
Uyu muhanzikazi afite inzozi zo kuba mu myaka iri imbere azakorera igitaramo kinini mu Rwanda

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW