Abarimo umunyamakuru uzwi mu Rwanda bisanze muri dosiye ya Nkundineza

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye y’umunyamakuru wigenga, Jean Paul Nkundineza, ukurikiranyweho ibyaha bine yamaze kuregerwa Ubushinjacyaha.

Dosiye iregwamo Jean Paul Nkundineza yohererejwe Ubushinjacyaha bwa Nyarugenge kuri uyu wa 23 Ukwakira 2023.

Umunyamakuru wigenga Nkundineza akurikranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, gukoresha ibikangisho n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ibi byaha byose yabikoze mu bihe bitandukanye yifashishije umurongo w’urubuga rwa YouTube aho yatukaga uwatanze ubuhamya ku byaha ndetse anamutera ubwoba nk’uko RIB ibivuga.

Ni dosiye ariko kandi iregwamo ba nyiri shene za YouTube babiri Nkundineza yifashishaga atambutsa ibiganiro bye, barimo Ndikubwimana Eric, nyiri 3D TV na Irasubiza Jules ufite ‘Jalas TV’.

Bakurikiranyweho ubufatanyacyaha ku byaha Nkundineza Jean Paul akurikiranyweho.

Irasubiza Jalas uzwi nka Jalas arazwi cyane mu Rwanda aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo na Shene ya YouTube ya Jalas Official anyuzaho ibiganiro bikundwa na benshi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yavuze ko buri gitangazamakuru cyangwa shene ya YouTube bigira umurongo bikoreraho, ibiganiro bifatwa mbere bikabanza gutokorwa ba nyiri shene basanga binogeye umurongo ngenderwaho bakabireka bigatambuka.

Ati ” Bivuze rero ko igihe cyose shene yemeye ko ibiganiro runaka bitambuka ni uko nyirayo aba yemeranya n’ibyavuzwemo, iyo atari ibyo abikuraho. Aho rero niho hashingira Ubufatanyacyaha.”

- Advertisement -

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko uru rwego rwongeye gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amategeko azigenga kuko uzayarengaho wese azakurikiranwa nk’uko biteganwa n’amategeko.

Icyo itegeko riteganya ku byaha Nkundineza akurikiranyweho

Nkundineza aramutse ahamijwe n’Urukiko icyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru, yahanwa n’ingingo ya 17 y’itegeko nimero 44/2017 ryo ku wa 6 Nzeri 2017 rigenga abatanga amakuru ku byaha, ku bikorwa cyangwa imyitwarire binyuranyije n’amategeko.

Iri tegeko rigena ko uwamijwe n’Urukiko iki cyaha ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko itarenze ebyiri.

Icyaha cyo gutukana mu ruhame gihanwa n’ingingo ya 161 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze amezi abiri n’ihazabu atari munsi y’ibihumbi 100Frw ariko atarenze ibihumbi 200Frw.

Icyaha cyo gukoresha ibikangisho cyo gihanwa n’ingingo ya 128 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’Urukiko ahabwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300Frw ariko atarenze ibihumbi 500Frw.

Icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha cyo gihanwa n’ingingo ya 39 y’itegeko nimero 60/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Jalas yisanze muri dosiye ya Jean Paul Nkundineza

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW