Abarimu 700 bagiye kunoza imyigishirize binyuze mu ikoranabuhanga

Abarimu 700 bigisha imibare na siyanse baturutse mu Turere 14 bahawe impamyabumenyi mpuzamahanga mw’ikoranabuhanga izwi kw’izina rya ICDL, ni nyuma yo gusoza amahugurwa y’igihe kirekire atangwa n’Ikigo AIMS kigisha kigakora n’ubushakashatsi mu mibare na siyanse k’umugabane wa Afurika.
Abahawe aya mahugurwa bavuga ko iri koranabuhanga ari ingenzi mu kunoza ireme ry’uburezi batanga mu bigo by’amashuri bakoreramo
Akimanizanye Laurence umwarimu waturutse mu Karere ka Musanze avuga ko mbere bigishaga bakoresha amagambo gusa ubu bakaba bagiye kujya bakoresha ikoranabuhanga.
Ati” Mbere twigishaga mu magambo ubu tuzabyigisha twifashishije ikoranabuhanga kugira ngo n’abana barimenye banabashe kurikoresha bitari mu magambo gusa”.
Niyonsaba Jean Theopiste ukorera mu Karere ka Rwamagana avuga ko ikorana buhanga rizafasha abana kumva neza ibyo bigishwa kuko bazaba banabireba
Ati” Twahawe amahugurwa ajyanye n’uburyo twakoresha ikoranabuhanga mu kwigisha bizadufasha mu guhuza kwigisha n’ikoranabuhanga, mbere tutarahugurwa twigishaga abana mu magambo ariko nitubibigisha tubibereka mu mshusho bizabafasha kubyumva neza”.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya AIMS Prof.Dr. Sam Yala avuga ko biteguye guhugura abarimu benshi bashoboka bakagera mu turere twose tw’igihugu.
Yagize ati” Twe turiteguye kuko dufite ibikoresho n’ubumenyi bukenewe ku buryo ibyo twakoze mu turere 14 twabikora no mu turere 16 dusigaye.”
Yavuze ko bazafatanya na Minisiteri y’uburezi n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo intego bihaye zigerweho kandi zitange umusaruro ushimishije.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB, cyagaragaje ko ikoranabuhanga mu burezi ari ingenzi bakaba bashimira AIMS n’abandi bafatanyabikorwa.
REB ivuga ko ibi byagezweho bishimangira ubwitange butajegajega mu guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho mu kwigisha no kwiga imibare n’amasomo ya siyansi mu Rwanda.
Abarimu 700 bahawe impamyabumenyi ni icyiciro cya gatandatu bakaba bujuje umubare w’abarimu ibihumbi 4000 bigisha imibare na siyanse mu turere 14 two mu bice by’icyaro bamaze guhabwa izi mpamyabumenyi.
Abarimu bahawe impamyabumenyi bahize kuzamura ireme ry’uburezi
Byari ibyishimo kubasoje amahugurwa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW