Abatumva ntibavuge bagorwa no kubona amakuru y’ubuzima bw’imyororokere

Nyamasheke:Bamwe mu babyeyi bafite abana b’abakobwa bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga , bavuze ko abo bana bagorwa no kumenya amakuru y’ubuzima bw’imyororokere,bagasaba ko ururimi rw’amarenga rwamenywa na benshi.

Ibi babitangaje ku wa 7Ukwakira 2023,ubwo Umuryango ushinzwe guteza imbere uburezi bw’abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Media for Deaf ,wasuraga ishuri Alvera Project ryo mu Murenge wa Ruharambuga,Akagari ka Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke.

Uyu muryango wifatanyaga n’abana kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga usanzwe wizihizwa tariki 19 Nzeri buri mwaka.

Umunsi Mukuru wabaye aba bana bari mu biruhuko ari nayo mpamvu bahisemo kuwizihiza ubu.

Uwamahoro Beatha, ni umwe mu babyeyi ufite umwana urererwa umwana wo muri iki kigo.

Uyu avuga kuri ubu umwana we yitabwaho kuri iki kigo ndetse ko ubu ubuzima bwe bwatangiye guhinduka.

Gusa avuga ko kuba ababyeyi bamwe batazi ururimi rw’amarenga bigora cyane umwana  w’umukobwa kugera ku makuru y’ubuzima bw’imyororokere bityo bikaba byanamuviramo ingaruka zitandukanye zirimo no kuba yashukwa,agahohoterwa.

Ati”Ababyeyi kenshi ntabwo bajya begera bene abo bana,ikibazo bahura ncyo.Kuko iyo atumva atanavuga,atazi n’amarenga ntabwo basobanukirwa.Keretse yize nk’ururimi rw’amarenga,akamusobanurira mu marenga.Ubwo nk’umwana utavuga atanumva biba bigoye.”

Ibi abuhurizaho na Nkorerimana Pascasie nawe ashimangira ku kuba ururimi rw’amarenga rutazwi n’ababyeyi, ari imbogamizi ku mwana w’umukobwa utumva ntavuge.

- Advertisement -

Ati ”Ubuzima bw’imyororokere,akenshi abana basigaye babikura mu mashuri,bariya bana ntibabonye amahirwe yo kwiga hariya hasi.Kuvuga ngo kugira ngo bazamenye ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere biragoye ari nayo mpamvu kenshi dusanga batwaye inda zitateganyijwe,ugsanga banazitewe n’abagabo bafite ingo kuko uriya mwana atazi kuvuga ngo agaragaze uwamuhohoteye.”

Umuyobozi w’Ikigo cyita ku bafite ubumuga butandukanye,ALvera Project,Tuyisenge Felix, avuga ko muri iki kigo biyemeje guhindura imibereho y’abafite ubumuga, babigisha imyuga ndetse n’andi masomo asanzwe.

Akomoza ku kuba abana b’abakobwa kubona amakuru y’ubuzima bw’imyororokere yagize ati ”Hari abandi batabisobanukiwe cyane ko iyo atabashije kujya ku ishuri nk’umwana utumva ntavuge,ntafite umuntu wabisonabukiwe ngo abimuganirize, nibura agira amahirwe iyo ageze ku ishuri.”

Uyu avuga ko mu gihe ururimi rw’amarenga rwagera ku bantu bose rwamufasha kujijuka.

Umuyobozi wa Media for Deaf,Ngabo Idrissa, avuga ko hari intambwe yishimirwa mu kumenyeknisha ururirimi rw’amarenga gusa avuga hagikenewe izindi mbaraga.

Ati”Usanga ururimi rw’amarenga rutagirwa urw’ibanze,rusemurwa mu makuru yonyine.Rero dukora ubuvugizi  kugira no bano bana bisange muri sosiyete.”

Akomeza agira ati”Aba bana ntabwo babona amakuru kimwe natwe.Twe tubona amakuru mbere yabo.Kubona amakuru ni cyo kibazo cyane cyane kigihari hano mu Rwanda. Usanga abana baba mu cyaro batazi ururimi rw’amarenga ku buryo wabigisha ubuzima bw’imyororokere.Bisaba kubigisha ururimi rw’amarenga.Ukava kurubigisha,ukabigisha n’ubuzimabw’imyororokere,baracyafite imbogamizi.”

Uyu avuga mu bushakashatsi bakoze basange kubera kutamenya ururimi rw’amarenga hari abana b’abakobwa bagiye bahura n’ihohoterwa ritandukanye ndetse n’abatwaye inda zitateguwe kubera kutagira amakuru ku buzima bw’imyororokere.

Ishuri Alvera Project ryasuwe na Media for Deaf ryatangiye mu 2008 kuri ubu  ifite ibyiciro bibiri. Hari 45 biga uburezi budaheza  ndetse n’abandi 23  biga imyuga itandukanye.

Binyuze mu mikino bagaragaje uko abantu bakwiye guteza imbere ururimi rw’amarenga, batanga serivisi zitandukanye

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW I Nyamasheke