Abiga ibaruramari ry’umwuga barasabirwa guhabwa inguzanyo

Ubuyobozi bukuru bw’urugaga rw’ababaruramari b’umwuga(ICPAR), bwatangaje ko buri gukora ibishoboka byose ngo abifuza kwiga ububaruramari bw’umwuga bajye bahabwa inguzanyo yo kwiga.

Ubu buyobozi bwabitangaje kuri uyu wakabiri tariki ya 24 Ukwakira 2023, mu kiganiro n’itangazamakururu.

Bwavuze ko hari icyizere ko mu mwaka wa 2024 abifuza kwiga ibaruramari ry’umwuga bazajya bahabwa inguzanyo kwiga.

Umyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Minamago yagize ati “Muri gahunda turi kuvugana n’abantu bazatanga inguzanyo ku banyeshuri bashaka kwiga kuba ababaruramari b’umwuga, turateganya ko byaba birangiye mbere y’uko uyu mwaka urangira, umwaka utaha bagatangira kuzibona”.

Uyu muyobozi mukuru wa ICPAR yakomeje asaba ababyeyi gushishikariza abana babo kwiga uyu umwuga, asaba n’abashoramari gushishikarira gukoresha ababaruramari b’umwuga.

Ati“Niba uri umubyeyi ukaba ufite umwana wiga icungamutungo wari ukwiye kumufasha kugera ku rwego rw’ubunyamwuga”.

Kuri ubu mu Rwanda ababaruramari b’umwuga baracyari bake ni 1000, bivuze ko mu banyarwanda 30,000 haba hari umubaruramari w’umwuga umwe.

Uyu mwuga mu Rwanda watangiye guhabwa agaciro mu mwaka wa 1998, mu gihe ibihugu byateye imbere nk’Ubwongereza mu ibaruramari ry’umwuga rimaze imyaka isaga 200 ritangiye.

Umuntu ukora uyu murimo nk’umunyamwuga ahembwa amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni, hari n’abagera kuri miliyoni eshanu.

- Advertisement -

 

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW