Musanze: Isoko n’Agakiriro bimaze imyaka Irindwi bipfa ubusa

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, hari isoko n’agakiriro bimaze imyaka irindwi  bidakora.

Aka gakiriro n’isoko byubatswe mu mwaka wa 2017, hitezwe ko kazakura mu bushomeri urubyiruko no gutuma bamwe babona aho bahahira u buryo bworoshye  ariko nyuma ntibyatanga umusaruro.

Umwe mu baturage bari bitezeho amakiriro aka gakiriro, yabwiye Radio/TV1 ko kuva kakubakwa katigeze gakorerwamo.

Ati “ Aka gakiriro kuva kakubakwa nta rubaho, baravuze ngo bazaza umuriro, nta gikorwa na kimwe, nta muntu n’umwe. Kaba kamaze iki katari gukora?

Uyu akomeza avuga  ko n’isoko ritegeze rikorerwamo.

Ati “ Isoko na ryo baryubatse mu 2017,ariko kuva mu 2017 nta musaruro na mucye.”

Undi nawe ati “ Ni igihombo cyane no kuri leta no ku baturage kuko duhahira mu mabutike kandi baraduhaye isoko. Twarahombye. Nk’aya mafaranga yari gufasha abatishoboye,yapfuye ubusa bari no kubyangiza “

Aba baturage bavuga ko yaba isoko n’agakiriro byatangiye kwangirika bityo ari igihombo kuri bo  na leta muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien , avuga ko bagiye gusuzuma iri soko n’agakiriro ngo amenye impamvu bitabyajwe umusaruro.

- Advertisement -

Ati “Birasaba ko umuntu aba yabanje gusura, hakorwe isuzuma, hagaragare ikibazo gihari icyo ari cyo, noneho abantu bagishakire igisubizo mu buryo bumwe cyangwa mu bundi. Kimwe nuko abantu bahashakira abandi bashoramari,bajya kuhakorera cyangwa ako gakiriro kaba katazakora, hakarebwa ikindi cyo gukora.”

Ubuyobozi bw’Akarere ntibusobanura neza icyatumye ibi bikorwaremezo bitabyazwa umusaruro kandi byaratanzweho amafaranga byubakwa.

Isoko kuva ryakubakwa ntiryigeze rikoerwamo ahubwo ryatangiye kwangirika

UMUSEKE.RW