Biden yagiye kuganira na Israel kuri gahunda y’intambara

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, kuri uyu wa gatatu yerekeje muri Israel kujya kuganira n’abategetsi bayo kuri gahunda y’intambaran’umutwe wa Hamas wo muri Palestine.

Perezida Joe Biden aragirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu mu nama impande zombi ziza kuba zirimo abantu bacye cyane.

Biden arahura kandi n’abagize Guverinoma ya Israel yashyizweho muri iki gihe cy’intambara bahanganyemo na Hamas.

John Kirby, Umuvugizi w’akanama k’umutekano w’igihugu ka Amerika yavuze ko Biden anahura n’abatabaye bwa mbere mu gitero umutwe wa Hamas wagabye muri Israel ku wa 7 Ukwakira.

Perezida Biden arahura kandi na bamwe mu bapfushije abo mu miryango yabo cyangwa abafite abo mu miryango yabo yashimuswe na Hamas.

Byari byitezwe ko Biden agirira uruzinduko muri Jordanie agahura n’abategetsi bo mu bihugu by’Abarabu ariko byakomwe mu nkokora n’igisasu cyaturikiye ku bitaro muri Gaza, hari ubwoba ko cyahitanye Abanye-Palestine babarirwa mu magana.

Imibare itangwa ivuga ko hari Abanyamerika 31 biciwe mu bitero bya Hamas, mu gihe 13 muri Israel bataramenyekana aho baherereye.

BBC ivuga ko abantu byibura 3,000 biciwe mu bitero by’ibisasu bya Israel muri Gaza, nk’uko bivugwa n’abategetsi bo mu rwego rw’ubuvuzi.

Perezida wa Amerika yerekeje muri Israel

 

- Advertisement -

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW