Étoile de l’Est yatandukanye n’abari abatoza bayo

Ubuyobozi bw’ikipe ya Étoile de l’Est FC iterwa inkunga n’Akarere ka Ngoma, bwatangaje ko bwamaze gutandukana n’abari abatoza b’iyi kipe bayobowe na Nshimiyimana Maurice.

Muri Nyakanga uyu mwaka, ni bwo ubuyobozi bwa Étoile de l’Est FC yo mu Ntara y’i Burasirazuba, yemeje ko Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso, ari umutoza mukuru w’iyi kipe.

Haciyemo iminsi mike, hahise hanemezwa ko Karim Kamanzi ari umwungiriza we.

Nyuma yo kutishimira umusaruro w’ikipe, ubuyobozi bw’ikipe bwemeje ko bwamaze gutandukana n’aba batoza bombi biciye mu bwumvikane bw’impande zombi.

Bati “Turatangariza abakunzi ba Etoile de l’Est ko kubwumvikane bw’impande zombi tumaze gutandukana n’uwari umutoza mukuru Nshimiyimana Maurice ‘Maso” n’uwari umwungirije Karimu Kamanzi.”

Iyi kipe iri ku mwanya wa 14 mu makipe 16 akina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, n’amanota arindwi mu mikino icyenda imaze gukina.

Maso abaye umutoza wa Kabiri utandukanye n’ikipe Mbere y’uko imikino ibanza irangira, nyuma ya Muhire Hassan watozaga Sunrise FC.

Nshimiyimana Maurice yamaze gutandukana na Étoile de L’Est
Étoile de l’Est FC iri mu makipe atatu ya nyuma

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW