Ferwafa igiye guhugura abazatoza Academy ya Bayern Munich

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, rigiye gutangira guhugura abatoza bazavamo abazatoza abana baherutse gutoranywa ko bazigishirizwa umupira w’amaguru mu Irerero rya Bayern Munich rizaba riri mu Rwanda.

Tariki ya 17 Nzeri 2023 ni bwo kuri Stade ya Bugesera, hifashishijwe abatoza ba Bayern Munich n’abo mu Rwanda bahitamo abana 43 bazajya muri Academy ya Bayern Munich izaba iherereye mu Rwanda.

Mu bana bari batoranyijwe, 20 muri bo, hasanzwe barabeshye imyaka ndetse bahita banakurwa muri bagenzi ba bo. Abandi 30 bujuje ibisabwa bashakiwe amashuri, aho abageze mu yisumbuye baziga muri Lycée de Kigali, abandi bakiga muri Groupe Scolaire de Kicukiro.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko abazatoza aba bana, bagiye guhugurwa guhera uyu munsi tariki ya 9 kugeza tariki ya 14 Ukwakira, hazaba hari guhugurwa abatoza bazavamo abazatoza aba bana batoranyijwe.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa, Ferwafa izayatangira mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata. Mu bazahugurwa, harimo abatoza b’abagore batatu barimo uwongerera imbaraga abakinnyi muri AS Kigali WFC, Ntagisanimana Saida.

Abandi batoza bazitabira aya mahugurwa, harimo Serubungo Yahya wo muri Etincelles FC, Amir-Khan [Intare FA], Ntibimenya Emmanuel, Mateso Jean de Dieu, Muyenzi Dieudonné, Nsengiyumva François n’abandi.

Abatoza basanzwe bafite Licence A CAF mu Rwanda barimo Eric Nshimiyimana, Rutsindura Antoine, Gatera Moussa, Mulisa Jimmy n’abandi, ni bo bazahugura aba batoza.

Aba bana bazahabwa abatoza ndetse n’abaganga n’ababafasha mu masomo ya bo ya buri munsi.

Ibi bikorwa byose bizakorwa na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri ya Siporo harimo no gufasha umutoza uzafasha abana uvuye muri Bayern Munich, kuba mu Rwanda.

- Advertisement -

Usibye aba bana, abandi 10 na bo baratoranyijwe aho bazajya mu Gikombe cy’Isi gihuza amakipe y’abana baturuka mu bihugu bifitanye imikoranire na Bayern Munich ’FC Bayern Youth Cup’ kizaba mu Ukwakira 2023.

Binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage aho izamenyekanisha ubukerarugendo bwarwo binyuze mu kurwamamaza muri stade yayo ya Allianz Arena.

Muri aya masezerano y’imyaka itanu, Bayern Munich izafasha u Rwanda guteza imbere ruhago uhereye mu kuyigisha abakiri bato.

Eric Nshimiyimana ari mu bazatanga aya mahugurwa
Ntagisanimana Saida ari mu bagomba guhugurwa
Abana bazaba bari muri Academy ya Bayern Munich mu Rwanda, bamaze gushakirwa amashuri
Abana 20 mu bari batoranyijwe, babeshye imyaka ndetse bahita basezererwa

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW