Abaturage bari bamaze igihe kinini basiragira ku zuba n’ imvura bajya kwaka serivisi ku muyobozi w’Umudugudu, bishatsemo ubushobozi biyubakira ibiro bigezweho.
Ni umudugudu wa Rugarama wubatswe mu kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba.
Aba baturage bavuga ko iki gitekerezo cyaje bitewe n’uko bamwe na bamwe batanyurwaga no kujya mu rugo rw’umuyobozi bamusaba serivisi zitandukanye.
Hari abaganiye n’UMUSEKE bavuga ko hari igihe ubona biteye isoni kujya mu rugo rw’ umuntu umutunguye kuko hari igihe usanga ari gukaraba, kurya, cyangwa kwambara bikamubangamira.
Ni ikintu bahuza no kuba baramuhamagaraga, bagahurira ahantu yabarangiye, akenshi usanga haba hadasakaye Imvura yagwa ikabanyagira, ndetse n’izuba rikaba ryabica mu gihe bategereje guhura n’ Umukuru w’ umudugudu.
Mugarura Jean Pierre yagize Ati”Gusanga Umuyobozi mu rugo byarabangamaga, ibaze Wenda usanze umuntu Ari gukaraba! Nibyo byatumye twicara tuganira nk’ abaturage ,twishakamo Ubushobozi bw’ amafaranga, abandi batanga imihanda, none ibiro by’ umudugudu byaruzuye”
Umukuru w’umudugudu wa Rugarama, Mbarubucyeye Edouard, ashima uruhare rw’ Abaturage bateranije ubushobozi bwabo bagatanga Amafaranga n’ imiganda kugeza habonetse ibiro by’umudugudu”.
Ati” Twatashye ibiro by’ Umudugudu wubatswe n’ Abaturage, mbere twakoreraga Ahantu hadasakaye, nibwo twicaye dukora inama yo guteranya ubushobozi bitewe n’ uko bifite, babyumvishe neza , none akazi Kari gikorwa , serivisi zose ziratangwa nta kibazo”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarutarama, Musonera Ignace, avuga ko mu Midugudu icumi ayobora, yose nta biro yari ifite, gusa ashima ishyaka ry’ abaturage ba Rugarama batanze urugero rwiza.
- Advertisement -
Ati” Dufite icumi itari ifite aho gukorera, ubu hasigaye imidugudu Icyenda, nabo turagerageza kuganira, barebere urugero rwiza kuri Rugarama“.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mbonyitwari Jean Marie Vianney yashimye abaturage batekereje kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byari bibugarije.
At:” Ni urugero rwiza kubona Abaturage barishatsemo ibisubizo by’ibibazo Bari bafite, biyubacyiye ibiro bigezweho, n’ abandi bizababere urugero kandi iyo mushyize hamwe birashoboka“.
Umudugudu wa Rugarama abaturage bawubatashye mu gihe kitagera ku mwaka, kuko batangiye kuwubaka ku itariki ya 01 Gashyantare 2023, bawutaha kuwa 01 Ukwakira 2023,wuzura utwaye miliyoni 4.5Frw
Bavuga ko nyuma yo kuzuza ibiro, bagiye gushaka na Mudasobwa izajya ikusanya amakuru y’ibikorwa bagezeho.
UMUSEKE.RW