Gicumbi: Biyemeje kubakira imiryango isaga 70 ibayeho nabi

Mu Karere ka Gicumbi ,Umurenge wa Mutete, biyemeje kwishakamio ubushobozi, bakubakira  imiryango 71 itishoboye .

Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yateranye kuri uyu 14 Ukwakira 2023 yahuje Abaturage,  abafatanyabikorwa ndetse n’ Abahagarariye amadini aherereye mu Murenge wa Mutete.

Ni inama yateranye hagamijwe kurebera hamwe Iterambere ry’uwo murenge hasuzumwa ahakiri imbaraga nke ngo bafatanye gushaka ibisubizo byaho.

Muri iyi nama hafatiwemo n’imyanzuro yo kwishakamo ubushobozi , abitabiriye bakusanya  inkunga igera kuri miliyoni 8 .5 frw .

 Umwe mu bafatanyabikorwa bakorera muri uyu murenge, Bitwayiki Claude, avuga ko nta mpamvu yo kujya gufasha ahandi, utabanje gufasha ahari ibikorwa byawe. 

Ati”Guteza Imbere aho ukorera tugomba kubigira ibyacu, Ariko mbere yo gutekereza ibindi bikorwa wakagombye guhera ku baturage badafite inzu zisakaye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutete, Mwanafunzi Deogratias, yashimye uruhare rw’abaturage n’abafatanyabikorwa,bakusanije amafaranga yo kubakira abatishoboye muri uyu murenge, by’umwihariko ashima ishyaka bafite ryo gushyigikira bagenzi babo batishoboye.

 Ati:” Twateguye inama nyunguranabitekerezo hagati y’abikorera, abahagarariye amadini n’ abaturage batuye mu zindi ntara ariko bakomoka muri uyu murenge.

Akomeza agira ati “Twabashimiye ishyaka bafite ryo gushyigikira uyu murenge, ndetse banakusanihe agera kuri Miliyoni 8,5 frw yo kugura amabati y’ abatishoboye, ahasigaye natwe tuzakora  ubuvugizi turebe uko icyifuzo cy’ ishuri ry’Imyuga rizafasha urubyiruko rwarangije ayisumbuye rwakwigamo, n’ Umubare w’ abaganga ukiri hasi ugereranije n’ amavuriro dufite.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mbonyitwari Jean Marie Vianney yashimye uruhare abaturage bagize mu gushyigikira Umurenge wa Mutete.

 Ati:” Ni Urugero rwiza, n’ abandi bakagombye kureberaho, Gahunda ya Muturanyi Ngirankugire Tugeraneyo mu iterambere niyo ntero dufite, kuba bakusanije agera kuri Miliyoni 8,5, Ni byiza ko bazirikana ibibazo  bagenzi babo bafite, Ariko bakanashyira umuturage ku isonga, ahasigaye tuzajya tubunganira nk’ ubuyobozi bw’akarere”.

 Umurenge wa Mutete ugizwe n’ abaturage ibihumbi 28, ufite utugari  dutanu  n’ imidugudu 28.

Hakusanijwe Miliyoni 8.451 000 frw  by’amabati yo kubakira abatishoboye ndetse n’ ibihumbi 720 frw  byo kugura Mutuelle de sante zizabafasha kwivuza.

Hahembwe abafatanyabikorwa bahize abandi

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW