Hamas yarekuye abanya-Israël yari yarafashe bunyago

Abarwanyi b’umutwe wa Hamas wo muri Gaza batangaje ko barekuye abaturage babiri ba Israël yari yarafashe bunyago, nyuma y’ubuhuza bwa Misiri na Qatar.
Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira, Umuvugizi w’Umutwe wa Hamas, Abu Obeida, yanditse ku rubuga rwa Telegram ko umutwe avugira warekuye abagore babiri baturuka muri Israël nyuma y’ubuhuza bwakoze na Misiri, Qatar ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare.
Hamas ivuga ko abo bagore babiri barekuwe ari Yocheved Lifshitz w’imyaka 85 y’amavuko na Nurit Cooper w’imyaka 79.
Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare nawo wemeje irekurwa ry’abo baturage uvuga ko bageze mu Misiri ndetse burizwa indege ibageza i TelAviv aho bari kwitabwaho n’inzego z’ubuzima.
Red Cross yanditse kuri X iti ” Turizera ko vuba aha bongera guhura n’abo bakunda”.
Aba bagore babiri barekuwe na Hamas baje biyongera ku bandi banyamerika babiri baherukaga kurekurwa mu cyumweru cyashize, mu gihe Israël ivuga ko Hamas yashimuse abaturage bagera kuri 200.
Kuva tariki 7 Ukwakira imirwano yatangira muri Gaza nubu iracyakomeza aho habarurwa abanya-Israël bagera ku 1700 bamaze gupfa, n’abandi 5000 ku ruhande rwa Palestine.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW