Ibitaro bya Butaro byongerewe ubushobozi

Mu bitaro bya Butaro bizwi mu gufasha abarwayi ba Kanseri biherereye mu Karere ka Burera hatashywe inyubako nshya na serivisi nshya bizafasha abaturage kubona ubuvuzi bunoze.

Izi inyubako zatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 3 Ukwakira 2023 mu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde n’Abafatanyabikorwa batandukanye.

Ibi bitaro biri ku rwego rwa kabiri rw’Ibitaro biganisha kuba ibya Kaminuza mu buryo bwuzuye, byongerewe ubushobozi kuko byavuye ku bitanda 150 ubu bikaba bifite ibitanda 256.

Izi nyubako nshya zongereye n’ubwinshi bwa serivisi zatangirwaga muri ibi bitaro kuko bahawe n’ibyuma bipima indwara zitandukanye bifite ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru.

Ibi bitaro byahawe kandi imashini ya ‘C-T scan’, y’ingenzi cyane mu gupima kanseri, kumenya urwego igezeho, no gukurikirana uko irimo kuvurwa.

Birimo kandi n’ibindi bikoresho bigezweho mu buvuzi ndetse n’ibifasha abarwayi kurushaho kumererwa neza.

Umuryango utari uwa Leta ufatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu gucunga ibyo bitaro witwa ‘Partners in Health’, uvuga ko ibikorwa byo kwagura ibyo bitaro bizatuma abarwayi babona aho bisanzurira, bizanatuma serivisi zitangirwa muri ibyo bitaro ziba nziza kurushaho.

Lt.Col Dr Emmanuel Kayitare, Umuyobozi w’Ibitaro bya Butaro yavuze ko kuba izi nyubako ziri kwaguka na serivisi ziyongereye bizagabanya ingendo abarwayi bakoraga bajya gushaka serivisi batari bafite.

Ati “Umurwayi wivuzaga aha kubera serivisi zimwe zitari zidahari byasabaga ko tumwohereza i Kigali guca mu cyuma, akagenda agasanga wenda icyuma cyapfuye, akagaruka bwa buryo bwo kumuvura bikaduhungabanya.”

- Advertisement -

Lt.Col Dr Kayitare avuga ko umurwayi azajya agana ibitaro bya Butaro azajya abivurirwamo kugeza atashye akize.

Yavuze ko nubwo bagihura n’imbogamizi zirimo ibura ry’amacumbi, umuhanda mubi ndetse n’ibindi bikorwa remezo, bazakomeza gufatanya na Leta n’Abafatanyabikorwa kugira ngo abaganga n’abandi bakozi barusheho kwishimira i Butaro.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yashimangiye ko ubushobozi ibi bitaro byongerewe bizatuma umurwayi abona ubuvuzi nk’uri i Kigali n’ahandi.

Ati “Umunyarwanda aho ari hose agomba kubona ubuvuzi bugezweho kandi akabubona hakiri kare, rero bisobanura ko ubuzima bw’Umunyarwanda bwitaweho.”

Dr Nsanzimana yavuze ko kuba kanseri isuzumwa kare abari ku kigero cya mbere n’icya kabiri bakaba barenga 80% y’abakira, ko ari umukoro w’uko abantu bakwiriye kujya bisuzumisha indwara hakiri kare.

Minisitiri w’Ubuzima yasabye kandi abaturarwanda kwirinda ibisembuye byinshi ndetse n’ibyo kurya bisenya umubiri aho kuwubaka.

Ibitaro bya Butaro bifite umwihariko wo kuba byakira abantu benshi baturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda n’ahandi.

Muri ibi bitaro hongerewe izindi serivisi zifasha abarwayi
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yafunguye izi nyubako ku mugaragaro
Guverineri Mugabowagahunde yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, yizeza ko Izi nyubako zizitabwaho
LT.Col Kayitare avuga ko izi nyubako zizafasha kunoza serivisi baha abarwayi
Imashini ya C-T-Scan yahawe ibi bitaro niyo ya mbere muri aka Karere
Abarwayi bashima serivisi bahabwa muri ibi bitaro
Dr Nsanzimana n’abandi bayobozi bafungura inyubako nshya mu bitaro bya Butaro
Inyubako nshya zatashywe mu bitaro bya Butaro

 

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Burera