Nyuma yo guhabwa ubutumire na Visi Perezida w’ikipe ya Yanga SC iri mu zikomeye ku mugabane wa Afurika, umunyamakuru wa Isango Star Radio & TV, Gakuba Abdul-Jabar uzwi nka Romario, yakiranywe urugwiro na bagenzi be bakora umwuga w’itangazamakuru muri iki gihugu.
Tariki ya 27 Nzeri 2023, ni bwo Gakuba Abdul-Jabar uzwi nka Romario usanzwe ari umunyamakuru wabigize umwuga, yafashe indege yerekeza mu gihugu cya Tanzania mu Mujyi wa Dar Es Salaam, nyuma y’ubutumire yari yahawe na Visi Perezida wa Yanga SC, Arafat Hadji.
Uyu munyamakuru ufite uburambe kubera imyaka amaze akora uyu mwuga, yagombaga kuzaba ari we mushyushya rugamba ku mukino wo kwishyura wagombaga guhuza iyi kipe ikunzwe na benshi muri iki gihugu na El-Merrikh yo muri Sudan mu irushanwa rya CAF Champions League ariko ntibyakunze.
Impamvu yatumye Romario adahabwa aka kazi kuri Chamazi Complex aho umukino wabereye, ni ukubera ko Ishyirahamwe rya ruhago muri Tanzania, TFF, ari ryo ritanga abakora aka kazi ubusanzwe.
N’ubwo atakoze aka kazi ariko, Gakuba yakoze ibiganiro bitandukanye ku bitangazamakuru bya Azam n’ibindi.
Bimwe mu byaranze urugendo rwe!
Umunyamakuru wa Azam TV, Mahmoud ni we wamwakiriye bwa mbere mu kiganiro cy’imikino cyitwa ‘Sports AM kuri Televiziyo ya Azam. Muri iki kiganiro, Romario na Mahmoud bagarutse ku rugendo rwa APR FC na Rayon Sports mu marushanwa Nyafurika aya makipe yarimo.
Nyuma y’umukino wa Yanga SC na El-Merrick, abanyamakuru ba ‘Manara TV YouTube Channel’, baramusabye ko yabasesengurira ku mukino wari urangiye ariko anavuga ku mukino wa Simba SC wagombaga kuba ku munsi ukurikiyeho.
Nyuma y’aho, yakiriwe muri Studio za Uhai FM isanzwe ari radio ya Azam, ikaba iyoborwa na Baruan Muhuza.
- Advertisement -
Mbere y’uko agaruka mu Rwanda, Romario yijejwe na Arafat Hadji ko urugendo yakoreye muri Tanzania ruzagura imiryango kuri we mu bihe biri imbere kandi amwizeza ubufatanye buhoraho.
Yagize ati “Ndizera ko uru rugendo rwawe rwo kuza Tanzania, ruzafungura indi miryango n’ubufatanye hagati yacu. Kandi ni amahirwe kuri wowe.”
Tariki ya 2 Ukwakira, ni bwo Gakuba yagarutse mu Rwanda. Ni umunyamakuru uvuga indimi zirenze enye kandi neza, zirimo Igifaransa, Icyongereza, Ikigande, Igiswayili, Ikinyarwanda, Icyarabu n’izindi.
Yakoreye ibitangazamakuru birimo Radio Voice of Africa, Contact FM, City Radio, ubu ni umukozi wa Isango Star Radio & TV.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW