Igihugu gikungahaye kuri zahabu cyatashye Ambasade i Kigali

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Igihugu cya Guinea Conakry gikungahaye ku birombe bicukurwamo ubutare, zahabu na diamant, ibendera ryacyo ryazamuwe bwa mbere ku butaka bw’u Rwanda.

Guinea Conakry iherereye mu Burengerazuba bwa Afurika ikaba ikora ku nyanja ya Atlantic aho izwi ku kugira amashyamba arimo ibiti by’agaciro gakomeye.

Iki gihugu kiyobowe na Col Mamady Doumbouya mu buryo bw’inzibacyuho kuva mu 2021, biteganyijwe ko izarangira mu 2024.

Ubwo ku wa 15 Ukwakira 2023 ibendera ry’iki gihugu ryazamurwaga bwa mbere mu Rwanda, byari umunezero utangaje.

Umukozi wa Minisiteri ishinzwe Iposita, Itumanaho n’ubukungu bushingiye ku Ikoranabuhanga muri Gunea Conakry, Nfally Sylla yavuze ko isano ya Kigali na Conakry rikomeje gutera imbere.

Yagize ati “Harakabaho ubutwererane bw’u Rwanda na Gunea.”

Umubano w’u Rwanda na Gunea uherutse kongerwamo ikibatsi n’uruzinduko rwo ku wa 15-16 Mata 2023 rwa Perezida Paul Kagame i Conakry mu biganiro yagiranye na mugenzi we Col Mamady Doumbouya.

Ni uruzinduko rwari rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubushake bwabyo mu kurushaho gukorana mu nzego zirimo iz’ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubbucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco.

Ambasade ya Gunea Conakry mu Rwanda iherereye Kacyiru mu Mujyi wa Kigali mu gihe u Rwanda rwo ruhagarariwe i Conakry na Ambasaderi Sebera Michel.

- Advertisement -
Ibendera rya Gunea Conakry ryazamuwe bwa mbere ku butaka bw’u Rwanda
Ambasade ya Gunea Conakry mu Rwanda iherereye Kacyiru
Abanya Gunea Conakry bishimiye kugira Ambasade mu Rwanda

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW